Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mataba bavugako bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amazi kuko guhera mu mwaka wa 2016 umuyoboro w’amazi bavomagaho wapfuye kuva ubwo bakaba bavoma ibiziba bya Nyabarongo.
Iki kibazo cy’amazi kiri mu midugudu 14 yo mu tugari twa Gikombe na Nyundo abaturage baho bakaba bavuga ko kubona amazi meza ari ikibazo kuko ijerekani imwe igura amafranga 200 y’u Rwanda.
Nteziryayo Valens ni umwe muri bo. Yagize ati “ikibazo cy’amazi hano iwacu ni ikibazo kidukomereye kuko tuvoma ibishanga naho abegereye kuri nyabarongo nabo bakayivoma kuko kugirango uvome amazi twita meza y’igishanga bisaba kubyuka saa kumi za mugitondo iyo uvuyeyo rero ugokara akandi kazi biragorana”
Kabakesha Mediatrice yagize ati “Jyewe rwose iwajye twivomera nyabarongo kuko ntabushobozi dufite bwo kugura ijerekani imwe igura amafranga 200 urumva rero hano mucyaro kubona ayo mafaranga biragoye aho kuyagura amazi umuntu ayagura akunyu cyangwa agasabune tukemera tugakoresha biziba naho ayo kunywa tujya kuyashaka tuzindutse nka sakumi cyangwa sakumi nigice.”
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Mataba Isaie Mbonyinshuti avugako icyo kibazo kigiye gukemuka.
Yagize ati “Ikibazo cyo kutagira amazi muri turiya tugari koko kirahari cyatewe n’umuyoboro wangiritse, hari pompe bakoreshaga igatwara mazutu nyinshi ariko kubufatanye na REG hagiye kunyuzwa umuriro uzabafasha gukoresha iyo pompe mugihe cy’amezi atanu kiraba gikemutse bavoma amazi meza”
Ikibazo cy’amazi aba baturage bavuga ko batangiye guhura nacyo mu mwaka wa 2016 na 2017 aho ibiza byangije umuyoboro bakoreshaga ndetse nandi mavomo menshi bajyaga bakoresha agapfa aho kugeza ubu kugirango bagere ku mazi meza bagenda ibirometero hagati ya bine na bitanu nabwo bakayabona ahenze.
Yanditswe na UWIMANA Joseline