Mugitondo cyo kuri uyu wa 02/11/2020 Nibwo Mu Rwanda hose ,Amashuri yongeye gufungura hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya corona virus .
Ni nako mu mirenge itandukanye yo mukarere ka gakenke byari byifashe ,ubwo Umunyamakuru wa rwandatribune .com yageraga mumurenge wa cyabingo ,kwishuri ribanza rya MUHAZA (MUHAZA primary school ) ,mumasaha ya saa Kumi nebyiri yahasanze ,abalimu bazindutse iyarubika bafite akanyamuneza kenshi bishimiye kwakira abanyeshuri .
Ubwo Abanyeshuri batangiraga kuhagera ,abalimu babatondeshaga ,umurongo hubahirizwa Intera ya metero imwe (1m) ,ubundi bakabapima umuriro bakoresheje igipimo cyabugenewe ,bagakomereza kurukarabiro rugezweho ,maze bagakaraba intoki bakoresheje isabune bakabona kwinjira mu mashuri .
Umunyamakuru yaganiriye nabanyeshuri ababaza uko bakiriye kugaruka kwishuri ,uwitwa
Umuhoza caline ,yagize ati “ndishimye cyane kandi nezerewe no kongera kubona abalimu ,bari kutwigisha ,nkaba ngiye kwiga nshizeho umwete, kugirango tuzibe icyuho, kigihe kigera kumezi umunane tumaze tutiga .
Muhire Jean Paul wiga mumwaka wagatandatu ,nawe yagize ati” kwigira kuri radio byangoraga cyane ,none ubu ngarutse kwishuri ndishimye ,
Nubwo byagaragaragako biteguye neza ,hari imbogamizi abalimu ,bagifite ,zirimo nko kuba amasaha yo kugera kukazi yiyongereye bakaba basabwe kujya bahagera saa Kumi nebyiri ,ngo nyibiboroheye ,kuko ngo bamwe batuye Kure yikigo ,
Umuyobozi wishuri Bwana BIMENYIMANA Aphrodis yatangarije rwandatribune Ko Uzi munsi yari yiteze kwakira abanyeshuri bagera ku 150 biga mu myaka ya gatanu na gatandatu ,kumunsi wambere hakaba haje abagera kuri 102 ngo akaba afite icyizere Ko naba bisigaye nabo bazaza bidatinze .
Kukibazo ki byumba byamashuri bikiri bike ,umuyobozi wishuri yavuzeko hari ibyumba bitatu bishya bigeze mubikorwa byanyuma birikubakwa kunkunga ya world bank .bateganyako I gihe ibyiciro byose byabanyeshuri bazaba byaje baziyeranja bakareba uko babikoresha .
Kuri iki kibazo umuyobozi mukuri wikigo kigihugu giteza imbere uburezi mu Rwanda REB Dr Irene NDAYAMBAJE ,ubwo yari mukiganiro kuri kt radio yatangaje ko “ubwo abanyeshuri bazaba bagarutse bitewe naho icyorezo kizaba kirikugana ngo bishobokako kizaba cyarabaye amateka mu Rwanda abana bakongera kwicara nkuko byari bisanzwe.
Yakomeje avugako mugihe kizaba kigihari bazakora uburyo abanyeshuri bazajya biga muburyo bwa shift cyangwa bamwe bakiga uyumunsi ejo hakaba abandi bakagenda basimbuka umunsi kugirango basaranganye ibyumba byamashuri.
Imyiteguro yo yarakozwe kuburyo kwishuri hashyizweho ibyumba kizwi Nka isolation room kizajya gifasha umunyeshuri wazagaragaraho ibimenyetso bya corona virus .
By Masengesho pierre cèlèstin