Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bwashyizeho ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus ahahurira abantu benshi.
Isoko rya Masha ni rimwe mu riremwa n’abantu benshi akaba ari nayo mpamvu yatumye ubuyobozi bushyiraho ingamba zihamye zi kurinda abarirema icyatuma birinda ako gakoko.
Ukigera ku marembo y’isoko rya Masha uhasanga kandagira ukarabe aho buri mucuruzi na buri muguzi wese basabwa gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune mbere yo kwinjira mu isoko.
Mu isoko imbere naho, abantu bahana intera byibuze ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi dore ko iri soko baryaguye ku buryo buhagije, aho bigoranye bagiye batanga utunimero ku binjira mu iduka, hakinjira ufite nimero igezweho abandi bagategerereza hanze.
MUTABAZI Leonidas twamusanze muri iri soko yagize ati: “Murabona ko hano mu isoko turi gukaraba intoki kandi tugahagarara muri metero imwe hagati yacu nka baguzi kugirango hatagira uwa kwanduza undi.”
Mugenzi we ITANGISHAKA Gaston twasanze yambaye agapfukamunwa na we avuga ko kurinda abakiliya be ari ukurinda ubukungu bwe kuko barwaye ntawagaruka kumugurira.
Yagize ati: “Urabona ko nashyize nimero ku rubaraza rw’inzu ncururizamo kugirango mbashe kwirinda no kurinda aba kiriya banjye.barwaye ntawagaruka kungurira ,hinjira umwe umwe hakurikije nimero igezweho abandi bagategereza hanze hitaruye. “
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyabingo Madame MUKESHIMANA Alice ashima abaturage bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19 ariko akanenga cyane abagikorera ku jisho.
Dufite imbogamizi ikomeye cyane yo kuba amasoko yacu atubakiye bituma hari abaturage banyura ahatari ibyo bikoresho by’isuku bigatuma ingamba zitagegwaho ijana kwijana.Turasaba abaturage bo mu karere ka Gakenke gukomeza kuguma mu rugo no gukomeza imirimo yabo y’ubuhinzi kuko muri aka karere ka Gakenke abaturage benshi batunzwe n’imirimo y’ubuhinzi .
Mukeshimana akomeza avuga ko abaturage bamaze kumva ko kuguma mu rugo ari inyungu zabo, kandi ko bamaze kumva akamaro ko gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune. Avuga kandi ko bagifite imbogamizi z’abaturage bake batari bumva neza gahunda ya ‘Guma mu rugo’ aho usanga bamwe bagitembera mu mihanda babeshyako bagiye kugura ama inite yo guhamagaza.
Kugeza ubu mu Rwanda Minisiteri y’ubuzima itangaza ko abamaze kwandura Coronavirusi bagera kuri 89.
MASENGESHO P Celestin