Kuri uyu wa 20 Mata 2020,ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ubutumwa buvuga k’umuturage wo mu karere ka Gakenke watawe muri yombi akekwaho kohereza ubutumwa bwiganjemo amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside akoresheje nomero ya telefone ibaruye ku bandi bantu batatu harimo babiri b’abaturanyi be.
KARANGAYIRE Theodore wimyaka 24 years niwe ukurikiranyweho koherereza abayobozi be ubutumwa bugufi bukubiyemo amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Bivugwa ko ku itariki ya 18 Mata 2020 ngo nibwo Karangayire yoherereje umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhondo Bwana Bisengimana Janvier n’umucuruzi warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 witwa Itangishaka Edith ubutumwa bugira buti:
“Kubera iki mwibuka abatutsi ntimwibuke Abahutu ??Kubera iki ntamuhutu uba umuyobozi wo munzego za leta nkuru ,mushaka kuzatwihimuraho mukadutsemba ,ariko murabeshya turabiteguye tuzabatema tubacogagure kurusha mbere”
Abohererejwe ubu butumwa batangarije rwandatKribune.com ko batunguwe n’ayo magambo kuko mu busanzwe babonaga babanye neza.
Karangayire kandi ngo aherutse no koherereza ubutumwa bugufi Rukundo Djuma kuri telefoni n’ubundi bugira buti:”umva uwitwa umututsi ntakwiye kuba mugihugu”.
RUKUNDO Djuma we avuga ko yakiriye ubu butumwa ahagana 16h30 maze agira amatsiko ahamagara nomero ibwohereje asanga ari umuntu bataziranye.
Ubu butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga bwavugaga ko Karangayire yafashwe hifashishijwe abahanga mu gutahura ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga
Twagerageje kuvugisha Umuvugizi wa R I B kumurongo wa telephone ngo tumubaze iby’iyi nkuru ntiyitaba. Nituramuka tubashije kuvugana nawe turabamenyesha ibindi kuri iyi nkuru.
MASENGESHO Pierre