Mu karere ka Gakenke, abayobozi babiri b’utugari bari mu maboko ya RIB, bakuri kiranweho kurya ruswa n’ibindi.
Nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyongwe Ntezirizaza faustine avuga ko abo bayobozi bamaze iminsi bafungiwe kuri RIB, sitasiyo ya Rushashi, anatangaza ko ari Abagitifu bo mumurenge wa Muyongwe aho muri Gakenke, umwe muri bo akaba ari umunyamabanga nshingwabikorwa wakagari ka Nganzo undi akaba uwo mu ka Va.
Icyakora uyu muyobozi yatangaje ko umwe muri abo yarekuwe nyuma yo gusubiza amafaranga yakekwagaho kunyereza, yakomeje agira ati” nibyo koko bamaze iminsi bafungiwe kuri RIB sitasiyo ya rushashi,ariko gitifu wa va akaba yamaze kurekurwa n’ubushinja cyaha nyuma y’uko amaze kwishyura amafaranga asaga ibihumbi 600fr yari yarariye y’ubwisungane mu kwivuza, y’ abaturage.Ntabwo twari twamenya ikiribukurikireho niba ari bugaruke mukazi ubwo harakurikizwa icyo amategeko ategana.
Gitifu Ntezirizaza akaba yavuze ko gitifu w’Akagari ka Nganzo akiri mumaboko ya RIB, aho agikorwaho I perereza nyuma yuko abaturage ba mutangiye amakuru ko ajya abaka ruswa,akabemerera kubaka mu buryo butemewe.
yagize ati” arakekwaho kwaka abaturage amafaranga akabemerera kubaka muburyo butemewe,twabimenye ubwo abaturage Bazaga bakatugisha inama ko ajya abaka amafaranga kugirango bubake muburyo butemewe.”
Uyu munyamabanga nshingwa bikorwa yakomeje agira ati”nyuma yo kubonako icyangombwa umuyobozi abaha kitemewe bagiye bagiye bamusaba ko yabasubiza amafaranga bamuhaye akayabima, ahubwo akabategeka kubaka bihishe kandi vuba na bwangu, nibwo rero yafashwe ajyanwa mubugenza cyaha”.