Mu buzima busanzwe iyo umuntu yarwaye yerekeza kwa Muganga kugirango bamurebere icyo arwaye hanyuma bamuvure, uku niko bimeze ku baturage, abagenda ndetse n’abakorera mu mujyi wa Rubavu no mu nkengero zawo, kuko begerejwe igaraje rifatwa nka muganga mukuru kubinyabiziga byose.
Ni igaraje rifite ibikoresho bigezweho k’uburyo utatinya kuba wajyanayo imodokari yawe uko yaba imeze kose ndetse zo mu bwoko ubwo aribwo bwose, byaba kuyitera amarangi, kuyigorora, guhindura amapine,kumena amavuta cyangwa se ikindi kibazo icyo aricyo cyose yaba ifite kuko bagikoraho rikaka.
Mu rwego rwo kurinda imodokari yawe guhora mu bakanishi, ngo usange mu gitondo yakonje, nyuma y’isaha yakwamye ngo ni moteri idakora neza, ku mugoroba ntugenda ngo amapine ameze nabi, ngukumbuje Garage Medecar Ltd usezere ku gusiragira mu bakanishi, ahubwo imodoka yawe ihorane umucyo kandi iteka uhore witeguye ko imeze neza.
Garage Medecal Ltd kandi abari k’urugendo ntiyabibagiwe kuko iyo imodoka yawe igize ikibazo uri mu nzira, bagusanga aho wagiriye ikibazo, imodoka yawe bakayikorera yo, bakaguha kandi n’indi modoka igufasha gukomeza ibikorwa byawe nta nakimwe gipfuye.
Bafite imodokari ishobora ku kujyana ku icumbi ryawe haba murugo iwawe cyangwa se kuri Hoteli, bitewe n’aho utaha.
Mu rwego rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’umwari n’umutegarugori kandi Garage Medecar Ltd, yiyemeje kwigisha no kwigisha abari n’abategarugori bashakaga gukuza no kuzamura impano yabo mubyerekeranye n’ikorwa ry’ibinyabiziga.
Iyo ugejeje ikinyabiziga cyawe muri iri garage uba wizeye umutekano wacyo kuburyo bwuzuye kuko hari Kamera impande zombi kuburyo uwakwinjiramo aho yaza aturuka hose baba bamubonye kare, si ibyo gusa kuko hari n’abandi barinda umutekano babyitoje k’uburyo ntahaboneka icyanzu umubisha yanyu ramo ngo akwangirize ikinyabiziga.
Imodoka yawe irindwa izuba n’imvura kuko hari icyumba cyiza cyabugenewe bashyiramo ibinyabiziga baba bamaze gusiga amarangi cyangwa se ibindi byose babona ko imvura cyangwa izuba byacyangiza.
Iri garaje rifatwa nk’umuti w’ibinyabiziga kubarimenye kare, bemeza ko ryaziye igihe mu gihe uyu mujyi uri kwagurwa kugirango ujye k’urwego rw’umujyi wa Kigali. Mu nama itaguye y’umujyi wa Rubavu yabaye kuwa 23 Werurwe ubuyobozi bw’akakarere bwasabye abashoramari gushora imari yabo muri uyu mujyi k’uburyo nta muntu uzagera muri uyu mujyi ngo agire icyo abura.
Ni igaraje riherereye mu marembo y’umujyi wa Rubavu mu mudugudu wa Gikarani, akagari ka Nengo Umurenge wa Gisenyi imbere y’aho bakunze kwita ku gisaha.
Iri garaje rimaze imyaka igera kuri 3 kuko ryatangiye gukora neza muri 2020 rikaba ryaraje ari igisubizo cy’abari n’abategarugori bifuzaga kumenya,kwimenyereza no gushyira mubikorwa impano zabo zo gukora ibinyabiziga, mu ngeri zitandukanye.
Iri garaje rikorwamo n’abasore n’inkumi umuyobozi waryo atangaza ko intego ye ari ugufasha abagenda muri uyu mujyi kugenda neza ndetse no kugira ibinyabiziga bizira umuze.
Yongeyeho ko yiyemeje gufasha abana bose bifuza gushyira mu bikorwa uyu mwuga wo gukora ibinyabiziga, by’umwihariko abana b’abakobwa. Iki gikorwa kandi cyaratangiye dore ko kugeza ubu muri iki kigo kinini kandi gifite n’umwihariko wo kwigisha abana ibijyanye n’ibinyabiziga no kubyita ho.
Umuhoza Yves