Ubwanikiro bw’ibigori buherereye mu Murenge wa Rusoro mu Karere ka Gasbo mu Mujyi wa Kigali, bwaguye buhitana abaturage bagera mu icumi (10).
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023, aho mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Desire, yemeye ko iyi mpanuka yabaye muri iki gitondo, bikaza kumenyekana ahagana saa tatu.
Yavuze ko iyi mpanuka ari ubwanikiro bw’ibigoro bwaguye, aho bikekwa ko byatewe no kuba bwaremerewe n’ibigoro byari bimaze kwanikwa n’abaturage babyutse babyanika mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Uyu muyobozi yagize ati “Hari abantu 10 bapfuye, 36 barakomereka.”
Abapfuye barimo abagabo batandatu n’abagore bane, imibiri yabo ikaba yahise ijyanwa mu buruhukiro ndetse n’abakomeretse bakaba bari kwitabwaho mu Bitaro bya Masaka.
Amakuru avuga ko aba baturage bari babyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu bajya kwanika umusaruro w’ibigori byabo bari bejeje kuko ejo hashize bari babisaruye.
RWANDATRIBUNE.COM