*Umucamanza mu rw’Ibanze rwa Gasabo yanditse ko icyemezo cyo kubafunga by’agateganyo cyafashwe tariki 23 /08/2020 mu gihe yari bwandike ko icyemezo cyafashwe 23/06/2020 ( bivuze ngo itariki ntiragera)
Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo hari kuburanishwa ubujurire mu rubanza rw’abaregwa kunyereza miliyari 2Frw, barimo uwari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Caleb RWAMUGANZA na bagenzi be batanu.
Inteko y’Abacamanza batatu n’Umwanditsi w’Urukiko yinjiye mu cyumba kiberamo urubanza saa tatu zuzuye, Umucamanza atangira yisegura avuga ko ikoranabuhanga ryakereje iburanisha.
Urukiko rwasomye icyemezo cyari cyafashwe ku wa 23 Kamena 2020 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, n’impamvu zari zashingiweho abaregwa bose bafungwa iminsi 30 by’agateganyo.
Mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Skype Urubanza rukaba rwabaye abaregwa bari kuri Gereza ya Nyarugenge, i Mageragere mu rwego rwo kwirinda Covid-19, Ubushinjacyaha bwo buri ku Cyicaro cy’Ubushinjacyaha bukuru, abunganira abaregwa bamwe bari ku Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo aho inteko iburanisha iri, abandi bari kuri Gereza.
Me GATERA Gashabana wunganira umunyemari RUSIZANA Aloys yasabye ijambo avuga ko Umukiriya we akwiye gufungurwa kubera ko Umucamanza yibeshye akandika ko icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo cyafashwe tariki 23 Kanama 2020, aho kwandika ko cyafashwe tariki 23 Kamena 2020.
Ati “Ibyo kuvuga ko Umucamanza yibeshye gusoma amatariki ni ikinyoma cyambaye ubusa, ubu umukiriya wanjye arafunzwe kandi afunzwe n’icyemezo cy’ukwa Munani, ndumva mwatesha agaciro icyemezo cy’Urukiko rwibanze rwa Gasabo, umukiriya wange agahita afungurwa kuko kugeza ubu afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
Umucamanza wabanje kwisegura kuri ririya kosa, yabajije Me Gashabana impamvu batakosoje amatariki abusanye n’igihe umwanzuro wafatiwe.
Me Gatera Gashabana avuga ko isomwa ryabaye adahari ndetse n’umukiriya we adahari.
Me NKUNDABARASHI Moise wunganira RWAMUGANZA Caleb na we yunzemo avuga ko icyemezo cyabafunze nta gaciro cyahabwa kuko igihe cyo kubafunga kitaragera.
ME NKUNDABARASHI ati “Uwo nunganira Caleb RWAMUGANZA yajyanwe muri gereza itariki itaragera bivuze ko ubundi yakagombye guhita arekurwa.”
Umucamanza yabajije ati “Mwe murabona ari ikosa ryakozwe cyangwa twabifata nk’inenge yabayeho?”
Me NKUNDABASHI ati “Twe turumva abo twunganira bagahise bafungurwa kuko itariki yabafunze ntabwo iragera.”
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko ibyabaye ari ikosa rishobora gukosorwa kuko iburanisha ryagenze neza ku itariki ya 18/06/2020, mu gusoma na byo ngo byakorewe ku gihe ku wa 23/06/2020.
Ubushinjacyaha, ubuhagarariye ati “Kwibeshya bibaho, amatariki yakosorwa.”
Impaka zamaze isaha, Umucamanza yabwiye abunganira abaregwa ko Urukiko rutaje kuburana ahubwo, ruburanisha.
Umucamanza ategetse ko iburanisha rikomeza inzitizi abunganira abaregwa batanze zikazasuzumwa mu mizi y’urubanza.
Abunganira abaregwa basaba ko Abakiliya babo barekurwa kuko bafunzwe itariki itaragera, Ubushinjacyaha bukavuga ko ari ikosa ryabaye mu kwandika
Inkuru ya Umuseke
Ndacyayisenga Jerome