Mu karere ka Gasabo umurenge wa Gatsata, Akagali ka Nyamabuye, umudugudu wa musango, ahazwi cyane nk’ahagurishirizwa ibyuma by’imodoka no kuzihakorera barataka ikibazo cy’umwanda wo mu musarani (Amazirantoki) woherezwa muri ruhurura ukaruhukira imbere y’inzu z’ubucuruzi zabo.
Bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru Rwanda Tribune bavuga ko iki kibazo cy’umwanda wo mu musarani giterwa n’abantu bitwikira ijoro n’imvura bakoreza uyu mwanda muri ruhurura ariho bahera basaba Urwego rw’umujyi wa Kigali kubafasha bagashakira umuti iki kibazo dore ko ngo umurenge wananiwe kugikemura.
Ntuyenabo Dismas, Umucuruzi wahinduriwe amazina ku bw’umutekano we avuga ko ari ikibazo gikomeye kandi kimaze igihe , ati:” ntako tutagize ngo tugaragaze iki kibazo ku rwego rw’umurenge ariko baraza tugategereza ariko ntihagire icyo babikoraho , twasabaga Urwego rw’umujyi wa Kigali kudufasha bakadukemurira iki kibazo bakamenya n’aho umwanda wo mu musarane uturuka”.
Ibi abihuza na mugenzi we, Mugesera Faustin, Umucuruzi ucuruza ibyuma by’imodoka ( pieces des Rechanges) , imbere neza y’aho uyu mwanda uruhukira , asaba ko hagira igikorwa n’inzego zo hejuru bagashakira iki kibazo umuti urambye kuko ngo umunuko ubageze ku buce, ati:” umunuko utugeze ku buce , hari igihe imvura igwa tukajya kubona hamanutse Amazirantoki akaza akaruhukira imbere y’imiryango dukoreramo ubucuruzi bwacu umunsi ku munsi”
Abacuruzi bashyira mu majwi akabari kitwa Mwatatu Bar kuba ngo ariko kohereza uyu musani
Bamwe mu bacuruzi bavugako akabari kazwi nko kwa Mwatatu Bar gakorera mu mazu y’umusaza Brahim kuba ngo ariko koheraza uyu mwanda w’umusarani ngo bikingiye ijoro n’imvura . Ngo uyu mwanda w’umusani bawunyuza mu itiyo igenda ikagera muri ruhurura ngo ukamanuka ukaruhukira imbere y’inzu z’ubucuruzi.
Ni iki gituma uyu mwanda udakomeza ngo umwanuke mu gishanga cya Nyabugogo
Impamvu ngo ituma uyu mwanda w’umusani cyangwa umuvu utemba ni ruhurura yazibye imaze igihe kitari gito ari ikibazo kuko ngo yaburiwe igisubizo. Ngo aho kugira ngo uyu musarani ( Amazirantoki) ukomeze umanuke n’ubwo nabyo bitemewe ngo ukomeza kwirundira imbere y’izi nzu z’ubucuruzi
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata bwakoze ubugenzuzi birinda kugaragaza icyabuvuyemwo
Mu bugenzuzi bwakozwe n’umurenge wa Gatsata , buhagarariwe n’umukozi ushinzwe isuku ku murenge wa Gatsata, Sedo w’akagali ka Nyamabuye, cell command, Dasso ku rwego rw’umurenge hagamijwe kureba aho ayo mazirantoki aturuka , bazengurutse amazu yose akorera aho ariko birinze kugaragaza icyavuye muri iryo genzura.
N’ubwo ntacyatangajwe muri iri genzura bamwe mu bacuruzi bavuga bahamenye ahubwo bagahishira ababikora kuko abacuruzi ubwobo bahigaragarije bagakeka ko haba hari ukuntu bumvikanye bakabizinzikamya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsata, NDANGA Patrice, avuga ko iki kibazo aba bacuruzi bakimugejejeho akizi, ari nabwo ngo yohereje itsinda rijya kureba uko kimeze, akavuga ko bari kuganira n’umujyi wa Kigali kugirango ukore iyi ruhurura yazibye.
Aba bacuruzi bavuga ko n’ubwo umurenge waba udafite ubushobozi bwo kuzibura no gukora iyi ruhurura ngo hagakwiye kurebwa ubundi buryo bwa kwifashisha hakavidurwa uyu mwanda wo mu musarani ukomeje guteza ikibazo .
Muri Aka kagali ka Nyamabuye , uvuye ku kiraro cya Nyabugogo werekeza Karuruma-Nyacyonga, ni nko muri Metero 400 , ni agace kazwi cyane kubakenera ibyuma bw’imodoka bisimbura ibishaje hagakorerwa kandi n’ubukanishi bw’imodoka z’amoko yose.
Nkundiye Eric Bertrand