Mu Ruganda Salama Machine, rukorera mu karere ka Gasabo, umurenge wa Jabana, akagali ka kabuye, abahagana bafite impungenge zo kwandura Covid-19 ngo bitewe n’uko nta bwirinzi buhari bwo kwirinda no gukumira icyorezo cyugarije u Rwanda n’isi muri rusange.
Muri uru ruganda rusanzwe rukora ibiryamirwa (Matela) zizwi nka Dada Matelas na RelaxFoam , bagakora n’amabati yo mu bwoko butandukanye, ubusanzwe bakira abakiriye baza kugura no kurangiza bari hagati ya 25- 30 bashobora kurengaho, hakiyongeraho abakozi 100 baba bari gukora amabati na matera n’abakora mu biro hafi ..
Abakozi b’uru ruganda usanga nta n’umwe wambara agapfukamunwa , ntibakoresha akuma gapima umuriro n’ubukarabiro ntibukoreshwa.
Butera Clement Umuyobozi w’uruganda Salama Machine, Avuga kwigisha ari uguhozaho kandi nabo ngo bagomba kugumya kubahiriza ingamba za Leta zo kwirinda no kurwanya Covid-19, ati:” kwigisha ni uguhozaho , Tugiye kubibutsa kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19,
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jabana, Gonzaga , Avuga ko bahora bashishikarizwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko ngo ubwo basa n’abateshutse ku mabwiriza bagiye kongera kubahwitura Kugira ngo batazaba intandaro yo kwanduza no gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19.
“Ubwo wasanga bariraye birasaba ngo dukomeze dukurikirane kuko buriya ni uguhozaho,ni uguhora twigisha, ahubwo iyo muduhaye amakuru biradufasha kuko tujyayo tukareba.”
Kuva yagera mu Rwanda , Ni kenshi Leta y’u Rwanda yagiye ishoshikariza abikore gufatanya mu rugamba rwo kurwanya icyorezo Covid-19, ariko usanga hari benshi mu bikorera babigendamwo biguru ntege.
Kugeza ubu mu Rwanda Covid-19 imaze guhitana abantu 1417, Ariko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gukira abaturage bayo Aho kuri ubu bageze 6545922
Nkundiye Eric Bertrand