Umugabo witwa Egide Nyisabyimbabazi, ushinjwa gutera inda umukobwa we yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, mu gihe ubushinjacyaha bukomeje iperereza kuri iki kirego n’ibindi bigishamikiyeho.
Ni icyaha uyu mugabo yakoze ku itariki 30 Ugushyingo 2019 ubwo yatahaga ari ninjoro umukobwa we akajya kumukingurira, agahita ajya mu cyumba akabwira umukobwa we kumusangayo ngo akamwereka ikintu yashakaga kumutunguza (surprise).
Uyu mwana w’umukobwa mu buhamya bwe, yavuze ko yageze mu cyumba se agatangira kumurwanya ashaka kumufata ku ngufu akamuciraho imyenda yose yari yambaye mbere yo kumusambanya.
Nyuma yo gufatwa ku ngufu nk’uko tubikesha Ubushinjacyaha Bukuru, uyu mukobwa ngo yashatse kubibwira nyina ariko ise amusaba imbabazi babigira ibanga.
Bwiza.com yanditse ko uyu mukobwa ariko nyuma y’iminsi yaje kumva atameze neza agiye gufatisha ibizamini asanga yarasamye, maze ise agira ubwoba ashaka ko akuramo inda ariko umukobwa aranga, maze umugabo atangira kujya amwereka abamotari b’inshuti ze bafite amafaranga amutegeka kujya ajya kubasura akanabemerera ko bamusambanya kugirango azabone uwo agerekaho iyo nda ariko umwana arabyanga.
Kera kabaye umwana yahishuriye ibanga nyina, umubyeyi nawe ntiyabyihanganira abimenyesha inzego z’umutekano zimuta muri yombi.
Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko Nyisabyimbabazi akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 133 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Kuva mu ntangiriro za 2019 kugeza mu ukwakira abana barenga ibihumbi 15 batewe inda.
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko mu madosiye 9017 y’ibyaha bikorerwa abana rwakiriye kuva mu 2017, 8663 muri yo ni ay’abana basambanijwe. Kuva mu ntangiriro za 2019 kandi abana 15,696 batewe inda.
RIB ivuga ko icyaha cyo gusambanya abana ari cyo kiza ku isonga mu byaha byose bikorerwa abana mu Rwanda.
Iki cyaha ngo kigenda gifata indi ntera kuko kuva mu ntangiro za 2019 kugeza mu mpera z’ukwezi kwa munani honyine hakiriwe amadosiye 3,512 y’abana basambanijwe.
HABUMUGISHA Faradji