Umugabo wo mu Kagari ka Bweramvuga mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, ukurikiranyweho kwica umugore we amutemye mu mutwe, yishyikirije Polisi nyuma yo gukora aya mahano.
Uyu mugabo w’imyaka 43 y’amavuko, arakekwaho kwica umugore we babanaga, nyuma yuko amwatse isakosi yarimo amafaranga ibihumbi 15 Frw, undi akayimwima.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bweramvura, Mukaruyange Athanasie yabyemeje mu magambo ye ati “Abana batubwiye ko bapfuye ibihumbi 15 Frw, kubera agashakoshi yatse umugore karimo ayo mafaranga aribyo byatumye amwica amutemye imihoro myinshi nk’icumi mu mutwe no mu misaya.”
Uyu muyobozi avuga ko ubu bugizi bwa nabi bwabaye saa cyenda z’igicuku cy’ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki 05 Mutarama 2023.
Ati “Ni urugo rwari rusanzwe rufitanye amakimbirane kuko byari byaranabaye umugore arega umugabo kuri RIB baramuhamagaza, nyuma aza kubura aragenda nyuma yaje kugaruka asaba umugore imbabazi, avuga ko yabaye umurokore yakijijwe ndetse yabiterwaga n’inzoga, barasubirana.”
Nyuma yuko uyu mugabo yishe umugore we, abaturanyi bahise batangira ibikorwa byo kumushakisha ariko baza gusanga yijyanye kuri Polisi.
RWANDATRIBUNE.COM