Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko guhamya icyaha uwari umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Ndera muri Gasabo ukekwaho kwica umwana w’aho yakoraga, rukamukatira gufunwa burundu.
Ni igihano cyasabwe n’Ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatanu tairki 15 Nyakanga 2022, mu iburanisha ryabereye mu ruhame ahabereye iki cyaha mu Kagari ka Cyaruzinge, Umurenge wa Ndera.
Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko hagendewe ku bimenyetso byagaragaye, uyu mugore witwa Nyirangiruwonsanga Solange ari we wishe umwana w’imyaka icyenda wa hariya yakoraga.
Bwavuze ko uyu wari umukozi wo mu rugo, yabanje gushuka nyakwigendera akamujyana ku idirishya amubeshya ko bagiye kwicunga ubundi akamuzirikira kuri za Grillage agahita yigendera, umwana agahita apfa.
Ubushinjcyaha bwavugaga ko iki cyaha ari icyaha cy’ubugome, bwasoje busaba Urukiko guhamya icyaha uyu Solange, rukamukatira gufungwa burundu.
Gusa uregwa we yabihakanye, avuga ko atari we wishe nyakwigendera ahubwo ko arengana kuko ngo uyu mwana ari we wiyahuye.
Ubwo yavugaga ko nyakwigendera ari we wiyahuye, byazamuye umujinya mu baturage bahise baterurira icya rimwe ukumva ko batishimiye iyi mvugo.
Uyu Solange yakomeje avuga ko nyakwigendera ashobora kuba yariyahuye kubera film ziteye ubwoba z’abantu biyahura yakundaga kureba ku buryo ari byo yiganaga.
Ni urubanza rwahise rupfundikirwa, rukazasomwa tariki 25 Nyakanga nkuko byatangajwe n’Urukiko.
RWANDATRIBUNE.COM