Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu Mujyi wa Kigali, rwakatiye igifungo cya burundu, uwari umukozi wo mu rugo mu Murenge wa Ndera, wishe umwana w’umuhungu amunigishije umugozi.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwasomye icyemezo cyarwo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, rwavuze ko Nyirangiruwonsanga Solange ahamwa n’icyaha cyo kwica ku bushake umwana w’umuhungu wo mu muryango wo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.
Iki cyemezo cyasomewe mu ruhame ahabereye iki cyaha mu Mudugudu wa Karubibi mu Kagari ka Cyaruzinge mu Murenge wa Ndera, kivuga ko Urukiko rukurikije ibimenyetso byagaragajwe n’Ubushinjacyaha, byerekana ko uyu mukozi wo mu rugo yakoze iki cyaha yabigambiriye.
Ubwo iburanisha ryabaga tariki 15 Nyakanga 2022, Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa yashukashutse nyakwigendera amubwira ngo aze ajye kwicunga, akamuhambira mu ijosi kuri grillage ashyizeho agatebe yarangiza agahita agasunika, umwana agahita apfa.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko uregwa yahise ahamagara nyina w’umwana avuga ko umwana wabo yiyahuye ariko ko yabeshyaga kuko yari azi ibara amaze gukora.
Uregwa we yaburanye ahakana icyaha mu gihe ubwo yari mu Bugenzacyaha yari yakemeye ariko mu iburanisha akaza kuvuga ko yari yabyemejwe n’inkoni yakubiswe ubwo yageraga mu Bugenzacyaha.
Yavuze ko atari we wishe uriya mwana ahubwo ko yiyahuye, ngo kubera film ziteye ubwabo yajyaga akunda kureba.
RWANDATRIBUNE.COM