Umunyerondo w’umwuga wo mu Mudugudu w’Amakawa mu kagari ka Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere Gasabo, arakekwaho kwiba igare ry’umuturage agahita atoroka.
Uyu munyerodo wacungaga umutekano muri uyu Mudugudu w’Amakawa, yitwa Simugomwa Jean Claude, naho umuturage akekwaho kwibira igare akaba ari Mukunzi Martin.
Mukunzi Martin utuye mu Kagari ka Bweramvura, Umudugudu wa Rugogwe, ariko akaba akorera akazi ke muri santere y’Amakawa, avuga ko uyu munyerondo yamutwaye igare agahita atoroka kuva icyo gihe ntiyongere kumuca iryera.
Yagize ati “Nari nsanzwe muzi nk’ucunga umutekano w’ijoro mu Mudugudu w’Amakawa. Bishoboke ko yari amaranye gihe umugambi wo kunyiba igare ryanjye kuko umunsi wo kuritwara yaje ansanga muri santere y’Amakawa ararintira ngo abe arya umunyenga kuva icyo gihe sinongeye kumubona, nagiye iwabo nabo bambwira ko batamuheruka.”
Mukunzi Martin akomeza avuga ko yagejeje ikirego cye ku buyobozi bw’Umudugudu bukamwize ko bugiye kubikurukirana.
Bamwe mu baturage batuye muri uyu Mudugudu w’Amakawa bavuga ko bitagakwiye ko ushinzwe umutekano yiba umuturage bagasaba ko igihe hatoranywa abanyerondo hajya harebwa abafite imico n’imyifatire myiza.
Umuyobozi w’Umudugudu w’Amakawa, Rekeraho Jean Paul avuga ko iki kibazo cy’umuturage wibwe igare bakimenye kandi ngo kiri gukurikiranwa ko bari gukorana n’izindi nzego kugira ngo uyu munyerondo afatwe asubize igare umuturage.
Ati “Hari amakuru turi gukusanya y’aho agenda yihisha mu gihe kitarambiranye azaba yafashwe.”
Eric Bertrand NKUNDIYE
RWANDATRIBUNE.COM