Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023, mu masaha y’umugoroba izuba rirenga, nibwo uwitwa Sinamenye Japhet mwene Musabyimana Desire na Ikimanishaka Veneranda , wavutse 1999, yafatiwe mu cyuho asambanya umwana w’umukobwa bivugwa ko yavutse mu mwaka 2008 wari wamubeshye ko yavutse 2002.
Mbere y’uko aba bombi binjira mu gikorwa cy’ubusambanyi , Sinamenye avuga ko yari yabajije uyu mwana niba afite imyaka y’ubukure ndetse uwo munsi akaba yari yaje yitwaje mituweri yasiribanzwe ahari 2008 yahashyize 2002 .
Umusore niko guhita amusambanya, afashwe avuga ko yari yabajije uyu mwana w’Umukobwa niba afite imyaka y’ubukure umukobwa ngo ahita amwereka Mutiweri yasiribanzwe ahari 2008 yahashyize 2002 , umusore nawe ahita amusambanya aribwo bahise bafatirwa mu cyuho.
Ubwo yafatwaga n’umubyeyi urera uyu mwana witwa Nambaje Alex , ngo yageze mu rugo ashaka umwana aramubura atangira kumushakisha , nibwo ngo umuturanyi wabo witwa Nyirarukundo Jacqueline, yamubwiraga ko ashobora kuba ari aho Sinamenye acumbitse kuko ngo asanzwe abona bashudikanye !
Umubyeyi agezeyo, yasanze bamaze gusambana atabaza abantu n’ubuyobozi umusore bamuramufata.
Sinamenye Japhet ,yemera ko yasambanije uyu mwana w’umukobwa ,icyakora akavuga ko yabanje kumubaza imyaka akamubwira ko afite imyaka y’ubukure kuko yavutse mu mwaka 2002.
Uyu mwana w’umukobwa nawe, yemeye ko basambanye , ariko kubijyanye no guhindura mituweri avuga ko atazi ababihinduye n’igihe babihinduriye.
Umwana yafashe imyaka iri kuri mituweri arayihindura ahanditse 2008 ahahinduramwo 2002
Nk’uko byagagaragaye kuri mitweri yasiribanzwe , Sinamenye Japhet ( wasambanyije umwana) ,yavuze ko mbere y’uko basambana yabanje kugira amakenga akamubaza nimba yujuje imyaka y’ubukure , umwana w’umukobwa akamubwira ko yujuje imyaka y’ubukure kuko ngo yamubwiye ko yavutse mu mwaka wa 2002 ubwo akaba afite imyaka 21.
Sinamenye ,asaba ubuyobozi ko hazakorwa ubushishozi bakamenya neza igihe uyu mwana yavukiye kuko ngo n’imyaka iri kuri mituweri ( Zimwe zatangwaga z’ipipapuro ) yatangiwe mu karere ka Nyagatare nta cyemeza ko ariyo afite .
Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu w’amakawa, bavuga ko Sinamenye Japhet yari asanzwe afite imico myiza ndetse ko ashobora kuba yagambaniwe agategwa uyu mwana w’umukobwa.
Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu w’amakawa, agira inama abantu bose kwirinda gusambanya abana bakiri bato kuko babicira ejo heza habo .
Ati:”Nabagira inama y’uko umuntu wese usambanya umwana n’ubitekereza babireka, kuko gusambanya umwana bishobora kumubuza amahirwe y’ejo hazaza”.
NKUNDIYE Eric Bertrand