Umugabo watereraga abandi amakorasi bari guhimbariza Imana ahitwa mu Kinyamerika mu Murenge wa Kinyinya yamanutse aryama hasi, bamuhaye Fanta basanga umwuka washize kare.
Bivugwa ko yari yazanye n’abandi bavuye mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi baje gusengera mu Murenge wa Kinyinya mi karere ka Gasabo.
Iby’urupfu rwe byavuzwe kuwa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024, ubwo abantu bahururira baje kureba icyari cyabereye ahantu hari hashungerewe na benshi.
Ku rubuga rwa X rwa Flash FM hariho amashusho y’abaturage bavugaga uko bumvise iby’urwo rupfu.
Hari uwagize ati: “Twabyutse mu gitondo tubona abantu bashungereye hano tubajije batubwira ko ari umuntu wahaguye. Bamwe bari baturutse i Byumba abandi mu Gatenga. Ngo bari barahuriye ahantu mu resengro bumvikana kujya bajyana mu masengesho”.
Abo basenganaga bamubwiye ko hari aho bari bujye gusengera arababwira undi abasaba kutamusiga.
Bahageze barasenga kandi niwe wateraga amakorasi abayoboye.
Mu gitondo kare kare nibwo bagiye gutaha uwo muntu tutamenye umwirondoro we atera ikorasi ari guhimbaza Imana nibwo yamanukaga ahita aryama.
Yaryamye hasi ntabwo yahikubise nk’uko hari abashobora kubikeka.
Nyuma nibwo bagenzi be bamuguriye Fanta ngo bamuramire ariko aho imbangukiragutabara iziye isanga ntagitera akuka.
Abapolisi bahise bahagera bashyira umurambo mu modoka baramujyana.
Abaturage bavuga ko kuri uwo musozi wa Ndabirambiwe n’abandi bantu basanzwe baza kuhasengera kandi ngo mu minsi yashize haguye undi muntu.