Bamwe mu bagabo bo mu murenge wa Rusororo homu akarere ka Gasabo bavuga ko bahohoterwa n’abo bashakanye bikabaviramo guta ingo hakaba n’abo biviramo kwicana.
Aba bavuga ko biterwa n’ihame ry’uburinganire ryumviswe nabi
HAKIZIMANA Jean Baptiste atuye mu mudugudu wa Kabuga ya 1, akagali ka Kabuga ya 1, umurenge wa Rusororo , avuga ko yahohotewe n’umugore we bikabije ndetse akanamutwara abana atabizi .
Agira ati:”nashakanye n’umugore nyuma nkajya mbona ibintu bihinduka, agataha ijoro ntagire umurimo akora mu rugo , byose nabyikoreraga ahari. Iyo namubazaga impamvu yambwiraga ko nabo bahawe ijambo.”
Uyu mugabo kandi akomeza avuga ko hari n’undi mugabo baturanye nawe umugore we ahoza ku nkeke.ngo amukubita amanywa n’injoro agatorongera, imiryango yarabunze ariko birananirana.
NDABAKIZE Fidele , atuye mu mudugudu w ‘Ayabaraya, akagali ka Ayabaraya, Umurenge wa Kabuga , we ngo ikibazo cy’ihohoterwa ku bagabo abona ko giterwa n’imyumvire y’abagore bumva uburinganire nabi bakumva ko batagomba guca bugufi.
Aragira ati:”abagore bumva ko bahawe ijambo ko bagomba kudutegeka, bakajya mu kabari bagatahira isaha bashakiye, bagera mu rugo twagira icyo tuvuga rugahita rwambikana, ikindi ni uko abagabo natwe dutinya kubivuga kugirango tudasekwa tugahitamo gubiceceka.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Nyagahinga, Bwana HITAYEZU Emmanuel , yemeza ko ikibazo cy’abagabo bahohoterwa gihari agatunga agatoki abagore nka nyirabayazana.
Agira ati:”mu midugudu itandukanye iki kibazo kirahari kandi abagore ntibagishaka guca bugufi, ntibubahane mu miryango . Umugabo yaca bugufi umugore akamusuzugura”
RUTAYISIRE Fidele ni umuyobozi w’umuryango w’abagabo biyemeje guteza imbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa ryose RWAMUREC.
Avuga ko bafite ingamba zo guhashya iki kibazo.
Yagize ati :” dufite ingamba zo kongera ubukangurambaga ku ihohoterwa rikorerwa abahungu n’abagabo no gufasha abahohotewe gudaceceka kugirango tubagire inama.”
Yakomeje avuga ko iri hohoterwa rikorerwa abagabo ridakunze kuvugwaho ko hibandwa kurikorerwa abagore n’abakobwa.avuga ko bahura n’abagabo basambanywa , bakubitwa, bakorerwa iyicarubozo ariko bakagira ipfunwe ryo kubivuga. Ikindi kandi, imiryango ishinzwe kurwanya ihohoterwa ntibakunze gukora kury’abagabo.
Mujawamariya Josephine