Mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata, uruganda PROWATER Rwanda rugikorera mu gishanga ibikoresho bikozwe muri Purasitike, ntibavuga rumwe ku butaka bongereye ku ruganda buri mu mbago z’igishanga.
Ni mu gihe izindi nganda mu mujyi wa Kigali zahagaritse ibikorwa byazo mubishanga bikimurirwa ahagenewe inganda.
Umuyobozi Mukuru w’uruganda PROWATER Rwanda , Rutabayiru Charles, avuga ko aho bakorera bahaherewe uburenganzira bwo kuhakorera n’ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije(REMA),
ati:”Baraje baradupimira basanga aho dukorera atari mu gishanga ariko nta cyangombwa dufite kuva batwemerera ko atari mu gishanga nta cya ngombwa cyibyemeza baraduha”.
Ku rundi ruhande Rutabayiru Charles , yiyemerera ko hari igihe gito cy’uruganda kiri muri iki gishanga giherereye mu murenge wa Gatsata.
Umuyobozi w’umurenge wa Gatsata, Ndanga Patrice, avuga ko icyo kibazo bakizi ariko ko ngo iyo babajije iby’uko uru ruganda rugikorera mu mugishanga ngo ubuyobozi bw’uruganda bubabwira ko bafite ibyagombwa bimemerera gukorera mu gishanga na REMA ariko ngo ntabyo ngo barabona.
Kubijyanye n’uko uru ruganda rwabwiye ubuyobozi bw’Umurenge Gitifu NDANGA, avuga ko ubuyobozi bw’uruganda bubabwira ko icyangombwa kitaraboneka bityo ko ngo bwemerewe kuhakorera ibikorwa ntankomyi.
Ibi byatangiye kuvugwa ubwo uyu murenge wa Gatsata , wari ukiyoborwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa , Munyaneza Aimable wahinduriwe imirimo, ubu usigaye abarizwa ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.
Mu Rwanda habarizwa ibishanga 935, bigize ubuso bungana n’ 10.6% by’ubutaka bw’igihugu . Ibishanga bifite uruhare rukomeye mu buhinzi butunze Abanyarwanda barenga70%.
Kuva mu 1900, ibishanga birenga 64% byarasibamye mu gihe 50% y’ibiri mu Mujyi wa Kigali byazamuweho ibikorwa bitandukanye.
Gahunda yo kwimura abafite ibikorwa bitemewe mu bishanga, Ni gahunda yaje igamije kubungabunga ibidukikije no gushyira mu ngiro igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.