Gaston Sindimwo wahoze ari Visi Perezida w’u Burundi guhera mu 20215 kugeza mu 2020 yirukanywe mu ishyaka UPRONA ashinjwa amakosa arimo kwigumura no kutumvira amabwiriza y’ishyaka.
Sindimwo ni umwe mu bakandida bahanganye na Evariste Ndayishimiye w’ishyaka CNDD FDD mu matora ya Perezida yabaye umwaka ushize.
BBC yatangaje ko Sindimwo yirukanywe hamwe n’abandi bantu babiri bari bakomeye mu ishyaka barimo Anicet Niyongabo wahoze yungirije Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena na Isidore Mbayahaga wahoze ayoboye UPRONA.
Ubuyobozi bwa UPRONA bwatangaje ko abo bagabo birukanywe bazira guteza imvururu no kutumvira inama z’ishyaka babarizwamo.
Abirukanywe babihakanye, bavuga ko ubuyobozi bwabirukanye nta bubasha bubifitiye kuko manda yabwo yarangiye.
Ubusanzwe ubuyobozi bwa UPRONA butorerwa imyaka itatu yongerwaho umwe. Abirukanywe bavuga ko ababirukanye manda yabo yarangiye muri Kanama umwaka ushize, bityo ko nta bubasha babafiteho nk’abayobozi b’ishyaka.