Jules Niyomwungeri benshi bazi nka Gatari muri filime y’uruhererekane ya City Maid ica kuri televiziyo y’u Rwanda, yatangiye gusohora filime nshya ye bwite yise ‘Ururabo’.
Iyi Filime ishingiye ku mirwano, urukundo, ikoranabuhanga, ubugambanyi n’ubuzima bwo ku mbuga nkoranyambaga abantu babamo umunsi ku wundi. Gatari yemeza ko ari filime ifite itandukaniro n’izindi abantu bazi.
Gatari yabwiye IGIHE ati “Iyi filime Ururabo ni filime igiye kugaragaza itandukaniro hagati y’andi mafilime Abanyarwanda basanzwe bazi, binyuze mu mikinire, mu myandikire ndetse no mu gitekerezo nyir’izina, ni filime ubona ko itandukanye cyane.”
Irimo abandi bakinnyi nka Danny usanzwe akinana na Gatari muri City Maid, Shitani wamenyekanye muri Maitre Nzovu n’abandi.
Avuga ko kuba akina muri City Maid bitazabangamira iyi filime ye nshya, kuko ari akazi ke ka buri munsi akunda ahubwo akaba yishimira ko ari kwaguka mu byo akora.
Uyu musore muri City Maid agaragaramo nk’umugabo wahuye n’ibizazane, akaza gutatana n’umugore we witwa Nikuze umuta akigira mu mujyi gushaka ubundi buzima.
Mu 2017 Gatari yabaye umuyoboke wa ADEPR ndetse icyo gihe yatangaje ko nta kintu na kimwe bizahungabanya ku buryo yakoragamo sinema.
Dukuze Dorcas