Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye António Guterres yakiriye indahiro z’Ambasaderi Gatete Claver warahiriye kuba umunyamabanga nshingwa bikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe ubukungu muri Afurika.
Iyi ndahiro ikaba ariyo imwinjiza mu kazi yari amaze iminsi ahawe ko kuba umuyobozwa UNECA ibintu byabaye kuri uyu wa 08 Ugushyingo.
Ambasaderi Gatete yari aherutse guhabwa ikaze muri UNECA, aho yavuze ko guverinoma z’ibihugu zigomba kongera ubushake n’umusanzu mu gushyiraho uburyo bushya bwo kwita ku bibazo by’abaturage kugira ngo habeho uburenganzira n’amahirwe angana kuri bose.
Gatete wari usanzwe ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yahawe izi nshingano mu ntangiriro z’Ukwakira 2023. Yasimbuye Vera Songwe ukomoka muri Cameroun.
Iyi komisiyo Ambasaderi Gatete yahawe kuyobora ifite Icyicaro gikuru i Addis Ababa muri Ethiopia, ikagira ibiro i Dakar muri Sénégal, i Lusaka muri Zambia, i Niamey muri Niger, i Rabat muri Maroc, i Yaoundé muri Cameroon n’i Kigali mu Rwanda.
Yashyizweho mu 1958, ifite inshingano zitandukanye zirimo guteza imbere imibereho myiza y’abanyamuryango, guharanira ukwihuriza kw’ibihugu mu miryango itandukanye y’uturere biherereyemo no guteza imbere ubufatanye bugamije iterambere rya Afurika.
Mu 2022 ni bwo Ambasaderi Gatete Claver wari umaze imyaka ine ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo yahawe inshingano zo kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York.
Ambasaderi Gatete yagiye ahabwa inshingano zitandukanye zirimo kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, umwanya yabayemo kuva mu 2013 kugeza mu 2018. Yabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu nk’u Bwongereza, Ireland, Iceland. Yabaye kandi na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR. Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza n’icya Gatatu muri ‘Agricultural Economics’ yakuye muri University of British Colombia muri Canada.
Kujya kuri uyu mwanya k’uyu muyobozi bizafasha u Rwanda kwisanga muri iki kigega kurusha uko byari bisanzwe.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com