Kuva ku wa gatanu w’icyumweru gishize, abaganga babiri n’umuzamu bose bakora ku Kigo Nderabuzima cya Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo bari mu maboko ya RIB aho bakurikiranyweho kwiba ibikoresho birimo imashini za mudasobwa.
Abafunzwe ni Nzabamwita Bosco, Ntawukuriryayo Jean d’Amour bombi b’abaforomo ndetse na Bavakure Jean Bosco w’umuzamu.
Umuvugizi wa Rib Dominique Bahorera yabwiye Rwandatribune.com ko aba bose bakurukiranyweho kugira uruhare mu iyibwa ry’imashini n’ibikoresho byazo.
Yagize ati” Bakekwaho kugira uruhare mu iyibwa ry’imashini n’ibikoresho byayo, imashini yakoreshagwa mu Kigo Nderabuzima cya Nyagihanga, barimo barakurikiranwa kuri icyo cyaha dosiye yabo tukazayishyikiriza ubushinjacyana muri iki cyumweru twatangiye”.
Hari amakuru avuga ko mu Kigo Nderabuzima cya Nyagihanga hari imiryango idakingwa.Umwe mu bakozi bakora ku Kigo Nderabuzima cya Nyagihanga, utashatse ko amazina ye tuyatangaza, yabwiye Rwandatribune.com ko kuba ibyo bikoresho byaribwe harimo uburangare bw’ubuyobozi bw’iki kigo Nderabuzima cya Nyagihanga, ngo kuko ibyo bikoresho byabuze kubera ko aho bibikwa hadakingwa.
Yagize ati:”Aho bibye izo mashini ntihakingwa, kuri Labo ntihakingwa, aho abaforoma barara ntihakingwa”
Uyu mukozi kandi yavuze ko umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyagihanga, yasabwe inshuro nyinshi gushyira ingufuri kuri iyo miryango ariko ntihagire ibikorwa.
Ati:” Ni kenshi tujya mu nama tugasaba ko hagurwa ingufuri ariko ntihagire igikorwa, mbese ubona ko habaye uburangare bw’ubuyobozi”.
Nsengiyumva Jean Luck, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyagihanga,yavuze ko nta hantu na hamwe hadakingwa ko ababivuga ari abatabizi.
Yagize ati:” Uwabahaye amakuru ko hari imiryango idafungwa sinzi aho yaba yabikuye, hosehaba hafunze ahantu hose”.
Umuvugizi wa Rib Dominique Bahorera, avuga ko iperereza riramutse hari abandi rigaragaje kobagize uruhare mu iyibwa ry’iyo mashini, na bo bakurikiranwa bagafatwa.Kugeza ubu abakurikiranweho icyaha, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB iri mu Murenge wa Ngarama.
NKURUNZIZA Pacifique