Bamwe mu baturage b’Intara y’Uburasirazuba, baravuga ko babangamiwe no kuba abana babo bubaka ingo, ariko ababyeyi babo bajya mu buyobozi kubakuza ku bagize umuryango bishyura mutuweri ubuyobozi bukanga.
Aba baturage bavuga ko bibabera imbogamizi zo kubona servise z’ubuvuzi hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza, ngo kuko bisaba ko abagize umuryango bose baba barishyuriwe .
Nyagatare Emmanuel, umuturage wo mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, avuga ko amaze imyaka irenga itanu yishyurira Ubwisungane mu kwivuza umukobwa we wubatse urugo, ariko ubuyobozi bukanga kumwandukura ku bagize umuryango we , ibintu avuga ko bimutera igihombo ndetse n’igihe yabuze amafaranga yo kumutangira ntiyivuze.
Yagize ati:”Dufite ikibazo cy’abana bakuru bavutse mu 1986, barubatse bamwe n’abagore abandi ni abagabo, ariko bakaba bakibarirwa ku miryango yabo, wajya ku murenge kumukuzaho bakanga ngo ntabwo bishoboka amafaranga ukayatanga agapfa ubusa”.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Mufurukye Fred,avuga iki aba baturage bafite bagihuza no kuba iyi ntara ikunze kuganwa n’abimukira benshi, gusa akavuga ko bagiye gukora ibarura ryo kumenya imibare mishya y’abaturage batuye iyi Ntara bikazafasha imiryango kwiyandukuraho abayivuyemo kugira ngo badakomeza kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abadahari.
Ati:”Gahunda zacu ntabwo zabuza umuturage kwihitiramo aho gutura, gusa twebwe nk’abayobozi tuba dukwiye kwitegura neza, aho umuturage yagiye tukaba twamenya aho yimukiye, noneho aho yari asanzwe ntakomeze kuba umutwaro wo kuvuga ko imibare yabo ya mituwele ituzuye. Mu byo duteganya rero turateganya kongera gusubira mu mibare nyakuri tukamenya imibaye y’abaturage dufite “.
Imibare yavuye mu ibarura rusange rya kane ry’abaturage n’imiturire ryakozwe mu mwaka wa 2012, ikaba yaragaragarijwe ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba n’abafatanyabikorwa bayo tariki ya 6/08/2014, yagaragazaga ko Intara y’Uburasirazuba ari yo iza ku isonga mu gihugu mu kugira umubare w’abimukira benshi.
Iyi mibare igaragaza ko mu gihe cy’ibarura, Intara y’Uburasirazuba yari ituwe n’abaturage basaga miliyoni 2 n ’ibihumbi 595 ariko muri bo, abasaga 27.5%, ni ukuvuga abagera ku 714,819 bakaba bari abimukira biganjemo abaturutse mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru.
NKURUNZIZA Pacifique