Inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo zafashe litiro 2,000 z’inzoga zidafite ubuziranenge benshi bita inkorano, zihita zizimena.
Izi nzoga zari zifite izina rya “Ntugasaze” zamenwe kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Kanama, mu Mudugudu wa Kiyovu, Akagari ka Ngarama.
Umuyobozi w’Umurenge wa Ngarama, Rugaravu Jean Claude yabwiye itangazamakuru ko iyi Ntugasaze ari inzoga yarivangavanzemo ibintu byinshi birimo na za tangawizi; ngo mu rugo rw’uyu muntu hari hameze nk’uruganda.
Yavuze ko ibi byakozwe nyuma y’uko ari abaturage ubwabo bitangiye amakuru. Ati: “Uruhare rw’abaturage mu kubaka igihugu rurakomeye cyane, kuko baramutse babihishiriye ntitwazigera tubimenya. Ariko bazi ibyemewe n’ibitemewe.”
Izi nzoga “z’inkorano” zakorwaga n’uwitwa Njyanabo Bernard, gusa uyu mugabo we ngo yarabimenye arahunga kuko mu gikorwa cyo kuzifata abayobozi n’abashinzwe umutekano bahasanze abakozi bonyine.
Gitifu Rugaravu avuga ko kwenga inzoga “z’inkorano” byari bishya muri Ngarama, bikaba ngo ari na yo mpamvu byaboroheye kubimenya.
Ndacyayisenga Jerome