Ubuyobozi bw’a’akarere Gatsibo bwatangaje ko abanyeshuri bo mu kigo cy’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi cya Gakoni kuwa 06 Gashyantare habereye imyigaragambyo yangije ibikoresho by’ishuri hakanamenekeramo ibirahure by’imodoko ya Komanda wa Polisi ya Kiramuruzi bituma ishuri rifungwa by’agateganyo.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard yabitangarije Isezerano ngo ayo makuru y’uko hari abanyeshuri bigaragambije ni ukuri. Avuga ko byatewe n’uko hari umwe mu banyeshuri baturutse mu nkambi ya Nyabiheke wari wirukanwe mu kigo kubera amakosa yakoze, ariko akanga gusohoka ahubwo agasaba bagenzi be ko bamurwanirira ntiyirukanwe.
Yagize ati” imyigaragambyo yo yabaye mu kigo cya Gakoni Adventist College, yatewe nuko hari umunyeshuri wari usohowe mu kigo kuko yakoze amakosa, ariko we akanga kugisohokamo ahubwo akitabaza bagenzi be babanyeshuri ngo bamufashe ntagisohokemo. Nibwo imyigaragambyo yahise itangira muri icyo kigo, ariko wo munyeshuri asohorwa ku ngufu n’ubuyobozi bw’ikigo.”
Meya Gasana akomeza avuga ko muri iyo myigaragambyo hari byinshi byangiritse birimo bimwe mu bikoresho by’ikigo. Avuga ko bitewe n’uburakari bw’abo banyeshuri ibirahure by’amashuri byamenaguritse kubera amabuye babiteyeho.
Ati” Bateye amabuye police bamena ikirahure cy’imwe mu mudoka ya gisiville yari itwawe na comand wa police wa Kiramuruzi (bayimena paraborize), Bamennye bimwe mu birahure by’amashuli, ndetse banze kujya mu ‘ishuli bose.”
Uyu muyobozi yakomeje agira inama abanyeshuri kujya birinda ibikorwa byose byahungabanya umutekano kuko aribo ba mbere bigiraho ingaruka. Ati “Gukora imyigaragambyo, kwangiza ibikorwa by’ishuri ni ibyaha bikurikiranwa n’inzego zibishinzwe. Ufite ikibazo yajya akigeza ku buyobozi bw’ishuri butagikemura akajya no mu zindi nzego.”
Kugeza ubu, hafashwe icyemezo ko ikigo gifungwa, ababigezemo uruhare barafatwa ubu barimo gukurikiranwa na RIB abandi barataha.
mubare ibyangiritse hanyuma ababyeyi babo babyishyure.
gutera amabuye polisi bivuze ko babonye imbunda barasa n’abasirikare