Inama njyanama y’Akarere ka Gatsibo yasoje imirimo yayo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2021 ku biro by’Akarere, hari bimwe mu bibazo by’ingutu isize ku buryo izayisimbura ikwiye kubiha imbaraga.
Mu Karere ka Gatsibo hari byinshi byakozwe n’inama njyanama y’Akarere mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Nubwo bimeze bitya Perezida w’inama njyanama Rucyemanganizi Cyprien yemeza ko hari ibibazo bitatu basize kandi bikomeye,
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukwakira 2021, yagize ati: “Icya mbere ni igishushanyombonera (Master Plan) cy’Umujyi wa Kabarore, Kiramuruzi, Ngarama, usanga bitanogeye abaturage kuko bigaragara ko hari ibikwiye gukosorwa.”
Akomeza avuga ko aho bigaragarira cyane ari muri Ngarama ahafashwe ubutaka bunini bugahindurwa ubw’ imiturire, icyo kibazo kandi kiri na Kiramuruzi.
Icya kabiri kivugwa na Rucyemanganizi ni sosiyete yafatanyije n’Akarere mu mushinga kugeza ubu uwo mushinga ukaba utarakozwe nyamara hari imbaraga zashyizwemo n’akarere
Uwo mushinga ukubiye mu kiswe “Sure Investment”, bimwe mu bikorwa byagombaga gukorwa muri uwo mushinga harimo kubaka ishuri. Ubwo uwo mushinga watangiraga Akarere ka Gatsibo ko katanze ibyo kasabwaga byose, nyamara abandi bashoramari ntibagira icyo batanga; umushinga udindira utyo.
Inama njyanama yatoye umwanzuro w’uko Akarere kasubizwa ibyo katanze kakava muri uwo mushinga, abandi bashoramari bakagana banki.
Icya gatatu nacyo yakivuze muri aya magambo, yagize ati: “Kugeza ibikorwaremezo aho bitageze.”
Usibye ibi bibazo hari ibindi byongerwaho n’umwe mu bagize komite nyobozi iri gusoza manda yayo, umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, nawe akaba ari umujyanama mu nama njyanama y’Akarere ka Gatsibo Manzi Théogene,
Yagize ati: “Ikindi kihutirwa ni ugukemura ibibazo by’abaturage ibyinshi bitugeraho bishingiye ku butaka, ikindi ni ugufasha abaturage bagakemura amakimbirane haba mu miryango no hanze yayo”
Mu matora y’inzego z’ibanze yatangiye muri uku Ukwakira, biteganyijwe ko amatora y’abajyanama b’ uturere azaba kuwa 13 Ugushyingo , naho abagize komite y’inama njyanama y’Akarere na Komite Nyobozi y’Akarere, amatora yabo azaba kuya 19 Ugushyingo 2021 nk’uko bigaragara kuri gahunda y’amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze yasohowe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Ndacyayisenga Jerome