Nyuma y’uko hagaragaye ko ireme ry’uburezi riri hasi kandi n’umwarimu akaba atitaweho uko bigomba,umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko mu rwego rwo kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi n’iterambere rya mwarimu, barimo kwiga uburyo yahabwa ikarita ituma ahabwa serivisi mbere y’abandi bantu bose.
Avuga ko batekereje mwalimu mbere y’undi mukozi uwo ari we wese, n’undi muntu uwo ari we wese kubera gushaka kugira ireme ry’uburezi rifasha mwarimu kumarana n’umunyeshuri, umwanya ugenwa n’iteganyigisho.
Avuga ko iyo umwarimu agiye kwaka ahantu serivisi akahatinda, agera mu ishuri agaha umunyeshuri amasaha makeya ugereranyije n’ayo yakamuhaye, nyamara aramutse ahawe serivisi vuba umuyeshuri nta masaha azatakaza.
Ati “Nadatakaza ayo masaha ireme ry’uburezi rizagenda rizamuka, abandi bati kuki mutahereye ku baganga cyangwa abandi bakozi ba Leta bandi! Ngira ngo mwese muzi icyo uburezi buvuze mu iterambere ry’Igihugu.”
Avuga ko kugira ngo umwana akure afite ubumenyi, ari uko aba yarabuhawe n’umwarimu wabonye umwanya kandi wishimye.
Ikindi gituma mwarimu agomba guhabwa serivisi mbere y’abandi, ni uko nk’umuntu uhembwa makeya agomba no kubona umwanya wo kugira ibindi bintu akora byamuteza imbere.
Avuga ko guhabwa umwanya w’imbere mu bandi bantu bose, bizamutera imbaraga no kwishimira umwuga akora.
Yongeraho ko bashyize imbaraga kuri mwarimu kugira ngo bazamure ireme ry’uburezi, bagire mwarimu wishimye, utinubira umushahara we kuko umwanya yatakazaga ategereje guhabwa serivisi uzavaho, ahubwo akawukoresha mu bindi bikorwa bimuteza imbere.
Ibi bije nyuma y’aho Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo ifatiye umwanzuro, wo gufasha Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari kwigurira moto zibafasha mu kazi, ndetse aba mbere ngo bakaba bazazibona vuba.
UMUHOZA Yves
Gatsibo yubahwe,iruse MINAGRI yabeshye ubuvugizi abakozi bashinzwe ubuhonzi n’ubworozi kukijyanye na indemunite de transport ,u wo twari mu itirerero INGAMBURUZBuKENE none ,moto zabuze essence??????