Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo yafatiwe mu cyuho n’inzego z’umutekano yakira ruswa 50 000 Frw yari yatse rwiyemezamirimo uri kubaka amashuri muri uyu Murenge.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2020 nyuma y’amakuru yatanzwe na rwiyemezamirimo wari wajujubijwe n’uyu muyobozi amwaka ruswa ngo bitewe nuko ari we wahawe isoko ryo kubaka amashuri.
Gasana Richard uyobora Akarere ka Gatsibo yavuze ko uyu mukozi yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ako kanya amafaranga yari ahawe nka ruswa ayahawe na rwiyemezamirimo wubaka ibyumba by’amashuri muri uwo Murenge.
Yagize ati: “Bamufashe yakira ruswa ibihumbi 50 Frw yakirwaga n’umukozi ushinzwe uburezi ku Murenge wa Rugarama yari yabihawe n’uwitwa Rwagasana Charles uyu yatsindiye isoko ryo kuzana bimwe mu bikoresho byo kubakisha amashuri, birashoboka ko yari yayimwatse cyane undi amenyesha inzego z’umutekano ko hari umuntu uri kumwaka amafaranga.”
Meya Gasana yakomeje avuga ko RIB ngo yabanje kuyafata ikayafotora ubundi bakayamusubiza aragenda arayamuha abandi bahita bamufata.
Uyu muyobozi yasabye abayobozi bo mu nzego zitandukanye cyane cyane iz’uburezi kwitwararika bakirinda kwaka ruswa ba rwiyemezamirimo bahawe isoko ryo kubaka ibyumba by’amashuri ngo kuko bituma nabo basondeka amashuri bubaka.
Ati : “Ni umushinga twahawe n’umukuru w’igihugu kugira ngo twubakire amashuri abana b’abanyarwanda ni umushinga ufite amafaranga abaze rero iyo rwiyemezamirimo atanzemo ruswa kugira ngo abone aho akura iyo ruswa ni uko abona ibyo anusura cyangwa akatwubakira ibitujuje ubuziranenge abandi bayobozi rero turabasaba kutaka ruswa abatwubakira amashuri kugira ngo bakomeze bayubake neza.”
Mu Karere ka Gatsibo hari kubakwa ibyumba by’amashuri 1181 birimo ibyubakwa ku nkunga ya banki y’isi n’ibindi byubakwa ku mafaranga ya guverinoma y’u Rwanda.
Kuri ubu uyu mukozi ushinzwe uburezi afungiye kuri sitasiyo ya Kabarore mu gihe agikorerwa dosiye kugira ngo izashyikirizwe ubushinjacyaha.
Ndacyayisenga Jerome