Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwemeje ko abaturage babiri barashwe kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2022, barashwe n’Abapolisi bari baje mu bikorwa byo kurwanya magendu muri Nyagahanga mu Karere ka Gatsibo, ariko ntibahasiga ubuzima ahubwo barakomereka.
Amakuru y’iraswa ry’aba baturage, yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2022, aho byavugwaga ko aba baturage barashwe n’abantu bataramenyekana.
Aba baturage barimo umwe warashwe hejuru y’impyiko ndetse isasu ntirihite risohoka, mu gihe undi yarashwe mu itako ariko we isasu rigasohoka.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsico, Gasana Richard, yemeje ko aba baturage barashwe n’Abapolisi bakorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro, bari baje mu bikorwa byo gusaka ibicuruzwa byinjiye mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko [Magendu].
Uyu muyobozi yavuze ko aba baturage barashwe mu kivunge ubwo basagariraga abo bapolisi, na bo bakirwanaho bakarasa amasasu agafata abo baturage babiri.
Yagize ati “Urebye nta buryo bitari kubaho.Inzego z’umutekano zarimo zikurikirana abakekwaho magendu bamaze no kubafata ngo babajyanye aho bajya kubibazwa, bamwe mu baturage barimo n’abo barashwe bashaka kurwanya inzego ngo babateshe abo bantu.”
Gasana Richard uvuga ko abantu babiri bari bafite magendu batorotse, yasabye abaturage kubaha inzego.
Yagize ati “bakwiye kubaha inzego zaba iz’ubuyobozi, zaba iz’umutekano ariko n’izo nzego na zo zikubaha abaturage twese tukubahana mu kazi, mu nshingano.”
Aba baturage barashwe bahise bajyanwa ku Bitaro bya Ngarama kugira ngo bitabweho kuko bakomeretse cyane ariko abaganga bakaba batanze icyizere ko bazakira.
RWANDATRIBUNE.COM