Umuryango utuye mu Kagari ka Karenge, Umurenge wa Kabarore w’Akarere ka Gatsibo umaze iminsi 15 utegereje umurambo w’umusore wapfuye ari kumwe n’umukunzi we wari wamusuye mu icumbi (ghetto).
Inkuru y’urupfu rw’uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko yamenyekanye tariki ya 20 Kamena 2021, aho byahwihwiswaga ko yapfuye ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umukobwa bakundanaga.
Icyo gihe, Meya w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yemeje ko uyu musore yapfuye, gusa yirinda guhamya niba koko yapfuye ari gukora imibonano, ategereza ikiva mu iperereza ryari ryatangiye. Yagize ati: “Umukobwa bari kumwe mu buriri, ibindi bikazaboneka mu iperereza ryatangiye.”
Umubyeyi wa nyakwigendera, Munyemana Fraterne yatangarije Radio Izuba ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rujyana uyu murambo kugira ngo ukorerwe isuzuma, kugira ngo hamenyekane ukuri ku cyatwaye ubuzima bwe.
Munyemana yavuze ko kuva icyo gihe umurambo batarawubona ngo bawushyingure. Yagize ati: “Bambwira ngo uri ku Kacyiru hariya kwa muganga. Nagiye kuri RIB ndababwira nti ‘ese ko agahinda kagiye kunyica, mwampaye umurambo wanjye nkajya kuwuhamba, ko mfite abavandimwe, nkashyingura, nanjye nkiyakira nk’uko abandi biyakira.”
Ngo RIB yaramusubije iti: “Tegereza wowe umurambo uzaza. Genda ujye mu mirimo yawe, umurambo bazawuzana.”
Akeka ko kudashyikirizwa uyu murambo byaba bifitanye isano n’uko akennye. Ati: “Icyifuzo cyanjye, niba nkennye, ntibamfatirana kuko nta mafaranga mfite, nibampe umurambo ndi Umunyarwanda, bamfashe nshyingure, nanjye niyakire, ubuzima burakomeza.”
Umunyamakuru w’iyi radiyo yabajije Umuvugizi wa RIB, Dr Murangire B. Thierry ikibazo cyaba cyaratumye umurambo w’uyu musore umara iki gihe cyose utarashyikirizwa umuryango we ngo uwushyingure, asubiza ko agiye kubikurikirana.