Umusaza w’imyaka 63 utuye mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo akurikiranyweho gusambanya umwuzukuru we w’imyaka umunani nyuma y’uko afatiwe mu cyuho n’umugore we ari gukorera amahano umwuzukuru wabo.
Umugore w’uyu musaza wiyemereye ko ari we wafashe umugabo we asambanya umwuzukuru wabo, yavuze ko uyu mugabo we yashatse kumurwanya ku mugoroba.
Yagize ati “Byatangiye guhera nimugoroba ashaka kurwana, nkoresha uburyo bwose ndamuhunga nisangira abana aho barara mu ruganiriro.”
Uyu mugore uvuga ko yagiye akiryamira mu ntebe aryamanye n’umwuzukuru wabo, yagiye kumva akumva hari ubaturutse inyuma.
Ati “Aza gukingura urugi akoresheje imigeri ariko naramwumvaga nuko arakabakaba asanga aho abana baryamye aryama inyuma y’ako kana agakuramo imyenda n’ikariso noneho na we avanamo ibintu bye.”
Ngo ako kanya yahise abwira umwana gucana itara, ati “Acanye itara nsanga uwo musaza akari inyuma arimo aragatsindagiramo ibintu bye. Nahise nsaba inkoni ndamukubita abana baramunyambura ndimo kumukubita mpita mvuga ngo sinareka kubibwira abantu.”
Bahise babimenyesha inzego, uyu musaza ahita atabwa muri yombi na Polisi akaba akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana by’umwihariko akaba we yabikoreye umwuzukuru we.
RWANDATRIBUNE.COM