Umusore w’imyaka 20 yafatanywe insinga z’amashanyari zipima ibilo 52 yari abitse iwabo mu rugo mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo, aho yibaga izi nsinga ngo azazigurishe mu byuma bishaje.
Uyu wafashwe ni uwitwa Uhawumugisha Enock, aho izi nsinga yafatanywe yazikataga nkingi z’amashanyarazi (Pylons), akaba yafatiwe mu Muduguru wa Ibare mu Kagari ka Ngarama mu Murenge wa Ngarama, ku wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo ahagana saa sita z’amanywa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Abaturage bari bamaze iminsi bagaragaza ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu tugari twa Nyarubungo na Kigasa two mu Murenge wa Ngarama bitewe n’insinga z’amashanyarazi zigenda zikatwa zikibwa n’abantu batazwi ariko ko hakekwa abagurisha ibyuma bishaje barimo Uhawumugisha. Hahise hategurwa igikorwa cyo kumusaka, abapolisi bageze iwabo mu rugo mu mudugudu w’Ibare bamusangana imifuka ibiri irimo insinga z’amashanyarazi zipima 52Kgs ahita atabwa muri yombi.”
Yiyemereye ko izo nsinga ari ize yari kugurisha mu bindi byuma bishaje asanzwe acuruza cyakora avuga ko nawe yagiye azizanirwa n’abandi bantu atabashije kugaragaza imyirondoro yabo.
SP Twizeyimana yashimiye abatanze amakuru, asaba abaturage gukomeza kurinda ibikorwaremezo Leta ibagezaho bagaragaza abantu bose bazwiho kubyangiza kuko bidindiza iterambere.
Uhawumugisha n’insinga yafatanywe yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Ngarama kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa abandi babigizemo uruhare ngo nabo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.
RWANDATRIBUNE.COM