Umunyamakuru Bob Rugurika akaba n’Umuyobozi wa Radio RPA yagarutsweho cyane mu mikoranire ye na Gen. Bunyoni
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Burundi, Gen. Alain Guillaume Bunyoni, yatangiye kuburanishwa ku byaha akurikiranyweho, aho ashinjwa kugambirira kwica Umukuru w’Igihugu.
Ni urubanza rumaze iminsi itatu ruburanishwa mu mizi, aho yireguye ku byaha akurikiranyweho ndetse byose akabihakana yivuye inyuma.
Gen. Bunyoni akurikiranyweho ibyaha icyenda birimo gushaka kwica Umukuru w’Igihugu, gutesha ubumuntu Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca Gervais, gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gutuka Umukuru w’Igihugu, kudasobanura inkomoko y’umutungo n’ibindi.
Ubwo yaburanishwaga ku cyaha cyo gutunga intwaro mu buryo butemewe, urukiko rwumvise ubuhamya bw’abapolisi babiri bahoze bayoboye umutwe wari ushinzwe kumucungira umutekano.
Radio Ijwi ry’Amerika yatangaje ko abo batangabuhamya basaga n’abafite imvugo zivuguruzanya kuko umwe yasobanuye ko ubwo yari asimbuwe yasize yeretse ugiye kumukorera mu ngata intwaro za Bunyoni undi akabihakana akavuga ko atigeze azimenya.
Bunyoni yavuze ko abakoze iperereza batigeze bandika nimero ya buri ntwaro basanze iwe akavuga ko bari kumugerekaho n’ibyo atari atunze.
Yagaragarije urukiko ko n’ibyo basanze iwe byarapfuye babishyize mu ntwaro atunze mu buryo butemewe, ibintu agaragaza ko bidakwiye.
Ku cyaha cyo gutuka Umukuru w’Igihugu, Ubushinjacyaha bugaragaza ko hari ubutumwa Bunyoni yigeze yohererezanya n’Umuyobozi w’Ikinyamakuru cya RPA bugira buti “Dushyire ingufu zose kuri Vuvuzela kugira dosiye tuyihutishe”.