Abakada ba FDLR barifuza ko uyu mutwe washyira mu zabukuru abakambwe 15 bayoboye FDLR ndetse uyu mutwe ugahindura n’izina kuko ribateza igisebo.
Uwiyita Putine Dan wari ukuriye urubyiruko rwa FDLR muri Afurika y’epfo aherutse gusohora inyandiko yiswe petition line asaba ko umutwe wa FDLR wasesa komite yawo igizwe n’abasaza bagendera kubyo beretswe na Bikira mariya bidafitiwe icyizere ahubwo bagaharira abasore bakiri bato.
Uyu Putine yagize ati:ni gute uyu mutwe uyobowe n’abantu bashaje batigeze baha amahirwe urubyiruko ngo rubakorera mu ngata,uyu wiyita umunyapolitike kandi yemeje ko ntaho abo basaza bashobora kugeza abarwanyi ba FDLR,kuko benshi mu bayobozi ba FDLR baregwa ibyaha bya Jenoside kandi benshi muri bo bakaba bari mu Rwanda bahafite imiryango myinshi bavugana nayo bityo izo mbogamizi zose zikaba zidashobora kwihutisha urugamba.
Uzwi ku mazina ya Theoneste washinze urubuga rwitwa uRwanda twifuza nawe yunze mu rya Putine Dan avuga ko uburyo FDLR ibayeho muri iki gihe ari uburyo bwa Business bugamije kunyunyusa imitsi ya rubanda birirwa batanga imisanzu yo kwitungira abayobozi b’uyu mutwe Theoneste kandi yakomoje no ku magambo aherutse gutangazwa na Madame Bintou Keita aho aherutse gutangaza ko uyu mutwe uri kw’isonga mu mitwe yinjiza amafranga menshi ava mu baturage b’abanyekongo.
Si Keita wenyine amakuru Rwandatribune yamenye n’uko muramu wa Byiringiro Victor Perezida wa FDLR witwa Fidele uba Congo Brazaville yaba acunze imitungo y’uyu mu Jenerali wa FDLR igera mu gaciro ka Miliyoni Magana atatu z’amadorali y’Amerika ,aho benshi mu bakada ba FDLR baba Brazaville bavuga ko uyu Fidele abakandamiza yishinjikirije isano afitanye na Gen.Byiringiro.
Abakada ba FDLR bakaba basaba Lt.Gen.Byiringiro Victor w’imyaka 85 na bagenzi be gusezera mu rugaga,Lt.Gen Poete w’imyaka 88,Col.Binego,Mukarugomwa Thacienne,Henganze Siriro ushinzwe iperereza muri FDLR,Curre Ngoma umusaza w’imyaka 81,n’abandi basaza bari mu rugaga tutarondoye kuko imbaraga zabo zakendeye bakaba bibera mu masengesho,undi muyobozi badakozwa n’uwitwa Gen.Omega bakuze kwita umugambanyi,Gen.BGD Kimenyi Nyembo n’abandi basanga imikorere yabo itari myiza.
Si ubwa mbere benshi mu bakada ba FDLR basaba ko abasaza bayoboye umutwe wa FDLR basezerwa kuko no mu mwaka wa 2016, uwitwa Gen.Wilson Irategeka na bagenzi basabye ubuyobozi bwa Byiringiro kwegura ndetse no kuvugurura ibijyanye n’amategeko urugaga rugenderaho ndetse ku bwa Irategeka yahataga ko abakoze Jenoside bakaba bitura mu nkiko mpuzamahanga zikaba ubutabera ariko biza kurangira batunvikana akaba ariyo ngingo yatumye havuka CNRD/FLN.
Umutwe wa FDLR ugizwe n’abahenzanguni benshi umaze kwiyomorwaho n’imitwe myinshi yaba iba k’ubutaka bwa Congo ndetse no hanze yawo aha twavuga nka RUD URUNANA yiyomoye ahagana muri 2002 ishingwa na Gen.Maj Ndibabaje Musare,FPP/Abajyarugamba yashinzwe muri 2003 ishingwa na Ajida Soki waje kwiha ipeti rya Jenerali,CNRD FLN yashinzwe na Lt.Gen Wilson Irategeka muri 2016,umutwe wa PDM washinzwe na Gen.Bgd Sinayobye Barnabe muri 2019,ukaba waraje kwiyita PPN n’abandi.
Kenshi ishingwa ry’iyi mitwe ryakomotse mu kutunva ibinti kimwe,ubusambo no kwikubira umutungo kw’abagize FDLR,inyota y’ubutegetsi ,ikibazo cya Kiga na Nduga FDLR yubakiyeho,ubujiji bushingiye ku by’amabonekerwa ,inkomanga z’abakoze Jenoside n’ibindi.
Icyitegetse Florentine.
Rwandatribune