Jenerali Chico Tshitambwe, yari Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Gisirikale muri FARDC muri Kivu y’amajyaruguru.
ubusanzwe yitwa Jérôme Chico Tshitambwe, akaba ari umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi, yazamuwe mu ntera ya jenerali majoro, hanyuma agirwa umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare muri Mata 2020.
Jérôme Chico Tshitambwe ukomoka mu mujyi wa Miabi muri Kasaï y’Iburasirazuba, ni umutekinisiye mubikorwa bya Gisirikare kuva mu 2016.
Chico yagiye gukora imenyereza mwuga ku ishuri ry’abayobozi ba batayo mu Bushinwa.
Nk’uko amakuru abivuga, Félix Tshisekedi na Chico Tshitambwe bahuye mu Kuboza 2018, ubwo Jenerali Tshitambwe yatesheje agaciro igico cyari giteganijwe na Mayi-Mayi cyo kurwanya Tshisekedi na Kamerhe, mu gihe cyo kwiyamamaza i Beni, mu gace ka Beni -Butembo.
Muri Mutarama 2020, ubwo yategekaga ibikorwa bya Sokola 1 kurwanya ADF mu majyaruguru arimo uturere twa Kamango, Mbau, Mangurejipa, Oicha, ikibaya cy’umugezi wa Semuliki, nga aho yakomoye itsinzi ndetse yigarurira icyicaro gikuru cya ADF (Madina).
si ubwa mbere kandi Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ifunze umujenerali imushinja ubugambanyi kuko hari aba mubanjirije igikorwa kigenda gifatwa nko gutsindwa kwa FADRC.
Kugeza uyu munsi Jenerali Chico Tshitambwe, wari ushinzwe Operasiyo za Gisirikale n’ubutasi muri Kivu y’amajyaruguru mu rugamba FARDC ihanganyemo n’umutwe w’inyeshyamba za M23 ari mu mazi abira, akekwaho kugambanira ingabo za Leta kunyeshyamba za M23 bigatuma abagera kuri 220 bahasiga ubuzima.
Uyu mu Jenerali arashinjwa amakosa yakozwe ubwo itsinda ry’abasirikare bagera kuri 220 bicwaga n’inyeshyamba aza M23 mu gihe yari ayoboye urugamba muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru.
uyu musirikare rero ashinjwa ubugambanyi ngo kuko yanze guha intwaro inyeshyamba za Mai mai mugihe yari asigaranye nkeya mububiko akavuga ko izihari ari iz’abasirikare atari iz’inyeshyamba. benderaho bavuga ko yari yagambaniye ingabo zabo ngo zize gushirira aho ngaho.
Nyuma y’urupfu rw’aba bakomando uyu mu Jenerali yahise ashyirwa mu majwi atangira gushinjwa ko nawe ari mu byitso bikoreshwa n’inyeshyamba za M23 ndetse atumizwa i Kinshasa kugira ngo ajye gusobanura iby’izo pfu.
Uwineza Adeline