General Colin Powell, umwirabura wa mbere wabaye ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’Amerika yapfuye mu gitondo cya none azize ibibazo bivuye kuri Covid-19, nk’uko umuryango we wabitangaje.
Ku rubuga rwa Facebook, umuryango we wanditse ko yari “yarakingiwe byuzuye”, ushimira abaganga bo ku bitaro bya Walter Reed National Medical Center i Washington D.C aho yavuriwe
Powell wari ufite imyaka 84, yabaye umusirikare w’ Amerika warwanye intambara zo muri Vietnam, nyuma yinjira muri politiki aba umwirabura wa mbere wabaye umujyana mu by’umutekano ku mpera z’ubutegetsi bwa Perezida Ronald Reagan.
Yamenyekanye cyane muri Amerika no mu mahanga nyuma y’intambara yo mu kigobe cya Perse, ndetse hagati mu myaka ya 1990 yafatwaga na bamwe nk’ushobora kuba perezida wa mbere w’umwirabura wa Amerika.
Mu 2000 Perezida George W. Bush yamugize ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika, aba umwirabura wa mbere ugiye muri uwo mwanya w’ubutegetsi.
Icyo gihe Powell yagaragaye kenshi mu muryango w’abibumbye asobanura impamvu y’intambara ya Amerika kuri Iraq, ariko nyuma iyi ntambara yaje kuyita “icyasha” ku izina rye”, Mu 2005 yabwiye ABC News ati: “Yari ibabaje. N’ubu irababaje.”
Powell yari umurepubulikani wafashe urundi ruhande rw’ishyaka rye mu 2008 agashyigikira Barack Obama ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Uyu mugabo yabaye umujyanama mu bya gisirikare wizerwa n’abanyapolitiki bakomeye muri Amerika.
Uwineza Adeline