General Elly Tumwiine, umwe mu basirikare batangiranye na Perezida Museveni mu ntambara yiswe” Bush War” bikarangira mu 1986 ishyize Museveni ku butegetsi, yatangaje ko perezida Museveni agomba gutangira kureba uko yava ku butegetsi akarekera abandi babishoboye ngo kuko ngo guhererekanya ubutegetsi ariyo nzira yonyine yazatuma habaho amahoro arambye mu gihugu cya Uganda.
Gen Elly Tumwiine wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za Uganda UPDF kuri uyu wa Gatatu yavuze ko yiteguye kubwira Perezida Museveni kurekura ubutegetsi.
Yagize ati:” Ngomba Kugira inama Perezida Museveni kugirango arebe uko yahererekanya ubutegetsi n’abandi. Ibi nkaba mbikora kubw’amahoro n’umutekano urambye w’igihugu cyacu. Murabizi ko ari inshingano zacu kumufasha kutaba umunyagitugu. Tugomba kumufasha kugirango atazisanga mu bibazo.”
Aha Gen Tumwiine yatanze urugero rw’umuntu wenze inzoga igihe kirekire ndetse ngo akaba atarakunze kumva inama agirwa n’abagenzi be maze bikaza kurangira atangiye gukora inzoga ibishye.
Yakomeje avuga ko Perezida Museveni yakoreye Uganda ibyo yari ashoboye byose ,ko ubu ari igihe kiza kuriwe kurekura ubutegetsi mu byubahiro bye ngo ntamere nk’abanyapolitiki bamunzwe n’indwara yo kumva ko bagomba gupfira ku butegetsi, mu gihe iyo bakijyaho baba bavuga ko bazanye demokarasi ariko uko bajyenda baburambaho bagatangira guhindura imyitwarire
Ati:”Turifuza kumugira inama yo kutamera gutyo”
Gen Elly Tumwine wari usanzwe ari Minisitiri w’umutekano yabitangarije i Kampala mu muhango wo guhererekanya ububasha na Rtd Maj Gen Jim Muhwezi wamusimbuye kuri uwo mwanya maze akagirwa umujyanama wa perezida Museveni mu by’umutekano.
Aya Magambo ya Gen Elly Tumwine yatumye abanya-Uganda bacika ururondogoro aho ku mbuga nkoranyambaga bemezaga ko Museveni agomba kurekura ubutegetsi ,mugihe abandi babazaga Gen Elly Tumwine icyamuteye gutegereza imyaka 35 kugirango abone ko Museveni aribwo agomba kurekura ubutegetsi.
Uwitwa Kabanda yagize ati:” Ubu wibutse ibyo guhererekanya ubutegetsi kuko ukuwe muri Guverinoma? Tuzi cyane Ubutumwa bwawe n’imyitwarire yawe mbere y’uko uhabwa inshingano nshya .
Gen Sejusa aruta kure benshi muri mwe ,kuko we atigeze agaragaza kuba indyadya nkamwe”
.
Gusa iki gitekerezo cya Gen Elly Tumwine cyaje gushigikirwa Rtd Gen Henry Tumukunde nawe usigaye adacana uwaka na Perezida Museveni
Yagize ati:” Nta nzira nziza yatuma tubasha gusigasira ahazaza heza h’igihugu cyacu atari ugushimangira no gutegura uko kizakomeza kubaho ,mu bihe biri imbere” Guhererekanya ubutegetsi birakenewe”
Gen Elly Tumwine yiyongeye kubandi basirikare bakuru ba NRA aribo Col Dr Kizza Besigye, Gen Devis Sejusa , Amanya Mushega n’abandi bakunze kumvikana babwira Perezida Museveni ko agomba kurekura ubutegetsi akareka n’abandi bashoboye bakayobora
Perezida Museveni ubu uri gutegeka Manda ye ya gatandatu mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo ya CNN umwaka ushize wa 2020 yavuze ko Ntakibazo abona mu kumara igihe kirekire ku butegetsi, maze yongeraho ko cyera ubwo yajyaga anenga abayobozi b’Abanyafurika bamara igihe kirekire ku butegetsi yabaga ashaka kuvuga abadatanga demokarasi.
Icyo Gihe yagize ati:” Navuze ko ikibazo ari ukuguma ku butegetsi udatanga Demokarasi Mugihe aricyo abaturage baba bifuza. Turacyafite byinshi tugomba gukora, ndumva ntakibazo kiri muri ibyo.”
Kugeza ubu abantu bakomeje kwibaza icyo Perezida Museveni araza gusubiza Gen Elly Tumwine ariko Dr Kizza Besigye yatangaje ko Gen Tumwine ashobora gutakaza umwanya wo kuba umujyanama wa
Perezida Museveni maze anongeraho ko Gen Tumwine yakererewe cyane gukangurira Perezida Museveni kurekura ubutegetsi.
Hategekimana Claude