Gen. Gratien Kabiligi wahoze ari mu ngabo za EX FAR na ALIR yitabye Imana
Amakuru dufitiye gihamya agera kuri Rwandatribune.com nuko Brig. Gen. Gratien Kabiligi, wahoze ari umwe mu basirikare bakuru b’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda (FAR) bivugwa ko rwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gashyantare, agwa mu gihugu cy’Ubufaransa.
Aya makuru aravuga ko yaba yazize indwara yari amaranye igihe ariko ikaba itatangajwe. Ku rundi ruhande, nta muntu wo hafi ye cyangwa uwo mu muryango we wari wagira icyo yemeza ku mugaragaro kuri aya makuru y’urupfu rwa Gen. Kabiligi.
Amwe mu mateka ya Gen. Kabiligi
Gen. Gratien Kabiligi yavukiye i Kamembe muri Perefegitura ya Cyangugu (Rusizi) mu 1951. Yize amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rw’ i Butare, Groupe Scolaire officiel de Butare (GSOB).
Mu 1971 yinjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Kigali (EO ryaje kuba ESM) muri cyiciro cya 12 (12ème Promotion) arisohokamo muri 1973 ari Sous-Lieutenant.
Nyuma yo kurangiza amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’ingororamubiri mu Bubiligi (Institut Royal Militaire d’Education Physique- IRMEP, Eupen) yakoze mu ishuri rikuru rya gisirikare no mu buyobozi bukuru bw’ingabo i Kigali akenshi ashinzwe ibyo kugorora umubiri (sport) kugeza mu 1987.
Muri uwo mwaka ni bwo yoherejwe kwiga mu ishuri ry’intambara ry’i Hambourg mu Budage arisohokamo ari Ingénieur de Guerre (IG) mu 1989 agarutse mu Rwanda ajya kwigisha mu ishuri rkuru rya gisirikare (ESM).
Ubwo RPA yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu ku wa 1 Ukwakira 1990, yoherejwe ku rugamba mu Mutara aho yayoboraga batayo (bataillon). Yaje kugirwa na none umuyobozi w’akarere k’imirwano ka Byumba kugeza mu 1993 ubwo yagirwaga ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’amahugurwa mu buyobozi bukuru bw’ingabo. (Tapentadol)
Tariki ya 6 Mata 1994 igihe indege ya Perezida Habyarimana yahanurwaga, yari mu butumwa bw’akazi mu gihugu cya Misiri, yagarutse mu Rwanda mu matariki ya nyuma y’ukwezi kwa Mata 1994, asanga yarahawe ipeti rya Général de Brigade akinakomeje kuba ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’amahugurwa mu buyobozi bukuru bw’ingabo (G3).
Gen. Kabiligi azwiho kuba umwe mu bantu bateguye operation yiswe ’Champagne yo kuwa 4 Nyakanga 1994 ubwo bateguraga igikorwa kiswe “Opération Champagne”, yari igamije gukura abasivili mu Mujyi wa Kigali wari wabaye ikotaniro ry’urugamba,kugeza ubwo ahungiye muri Congo yitwaga Zayire.
Gen. Kabiligi yarezwe uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi
Nyuma yo kugera mu mashyamba ya Congo, Gen. Kabiligi ku wa 18 Nyakanga 1997 yafatiwe i Nairobi muri Kenya yoherezwa ku rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha uwo munsi.
Yarezwe mu rubanza rumwe na ba Col BEMS Théoneste Bagosora, Lt Col BEMS Anatole Nsengiyumva, na Major CGSC Aloys Ntabakuze, bose uko ari 4 baregwaga ibyaha bine ari byo: Gucura umugambi wo gukora jenoside, gukora jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Yagejejwe imbere y’urukiko bwa mbere tariki ya 17 Gashyantare 1998, aburana ahakana ibyaha byose aregwa. Urubanza rwe rwatangiye tariki ya 02 Mata 2002 rupfundikirwa impande zose zimaze gutanga imyanzuro yazo muri Werurwe 2007.
Tariki ya 18 Ukuboza 2008 yagizwe umwere n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha rumuhanaguyeho ibyaha byose yaregwaga, runategeka ko ahita arekurwa.
Nyuma yo kurekurwa yamaze imyaka myinshi i Arusha mu nzu yari acumbikiwemo n’urukiko, igihugu cy’u Bufaransa cyaramwangiye gusanga umuryango we muri icyo gihugu, amaherezo yaje kwemererwa n’igihugu cy’Ububiligi aho yagiye asanga abo mu muryango we nyuma yimukira mu Bufaransa,akaba ari naho yashiriyemo umwuka kuri iyi taliki ya 5 Gashyantare 2020.
Ku bamuzi bamwibukira kuki?mu bibi no mu byiza?
Azwi nk’umwe mu basirikare b’abahanga, akaba yarakoreshga akazina ka Hirondelle mu itumanaho rya gisirikare.
Ku bamuzi kandi yibukirwaho ubuhezanguni ko aho yabaga hose yavugaga ko umwanzi wa mbere ari umututsi,kandi ko nta narimwe azakorana na FPR INKOTANYI,Gen.Kabirigi kandi azibukirwa ko ariwe mu bafashe iya mbere mu gushinga RDR ishyaka ryari rigamije gusubiza impunzi zari mu makambi ya za Mugunga,Kahindo n’ahandi mu gihugu cy’uRwanda akoresheje imbunda.
Yashinze ALIR ariyo yaje kuba FDLR ,afatanyije na bandi ba EX FAR ndetse atangiza igikorwa cyo gusenya ibikorwa remezo mu gihugu barasa amamodoka bakayatwika,basenya ibiraro ndetse na transifo z’amashanyarazi iki gikorwa yari yaragihaye izina rya Operasiyo(INSECTICIDE)iyi operasiyo yatangiye mu wa 1995 kugeza muwa 1996 yarangiye ntacyo itanze gusa abari bayoboye ibi bitero bose barishwe twavuga nka Majoro Bahembera,Kapiteni Kibata,Liyetena Siriro n’abandi benshi.
Gusa ibya RDR ntibyamukundiye kuko yaje gusenyukana na Radio bari bashinze yitwa AGATASHYA,nyuma niho baje gushing ALIR 1 ya mbere ariko ntiyaza kunvikana nabo bari kumwe afata icyemezo cyo kuva mu ishyamba aho yaje gutabwa muri yombi ageze muri Kenya.
Gen.Gratien Kabirigi nubwo Atari aherutse kugaragara mu bikorwa bya politiki ariko ntiyigeze atuza,kuko n’aho yari acumbikiwe n’urukiko mpuzamahanga ruri Arusha yagiye yihanangirizwa,leta ya Tanzania we na Kapiteni Sagahutu igihe bageragezaga gusanga abari bariyise Invejuru bakoreraga imyitozo ya gisilikare k’ubutaka bw’uBurundi.
Uwizeyimana Afrodis