Gen Khalifa Haftar wari mu nyeshyamba zarwanyaga leta ya Libya kuri ubu yamaze gutangaza ko agiye gutangira kwiyamamariza kuyobora Libya mu matora ateganyijwe mu Ukuboza, 2021.
Yavuze ko atabikoze agamije kujya ku butegetsi ubwabyo, ahubwo ko abikoze mu rwego rwo gufasha abanya Libya kongera kugira ishema n’isheja mu ruhando mpuzamahanga.
RFI yatangaje iyi nkuru yavuze ko uyu musirikare mukuru yari aherutse kwegura ku buyobozi bukuru bw’umutwe umaze imyaka mu ntambara ushaka kwigarurira Libya, nyuma yaho Muhammar Gaddafi ahiritswe kubutegetsi, Ubwo yeguraga ku butegetsi bw’uriya muryango yavuze ko agiye kwitegura kuziyamamariza kuyobora Libya mu matora azaba tariki 24, Ukuboza, 2021.
Itegeko rigenga amatora rivugwa ko umusirikare ushaka kwiyamamariza kuyobora Libya agomba kubanza kukivamo, Khalifa Haftar afite umuhungu witwa Saddam Haftar uri mu b’ingenzi bari kumushakira amaboko mu mahanga, Uyu musore aherutse gusura Israel bagirana ibiganiro mu muhezo, bivugwa ko Israel ishaka gufata irembo muri Libya.
Ikinyamakuru Haartz cyo muri Israel giherutse kwandika ko ikiganiro umuhungu wa Gen Haftar yagiranye n’abategetsi b’i Yeruzalemu cyamaze iminota 90, Saddam Haftar yageze muri kiriya gihugu ari mu ndege ya Se yitwa Dassault Falcon ifite nomero P4-RMA yakorewe mu Bufaransa.
Mbere y’uko igera ku kibuga mpuzamahanga cya Ben Gourion muri Israel yari yabaje kugwa i Dubai. Hari amakuru ataremezwa na rumwe mu mpande zirebwa nayo avuga ko Haftar n’umuhungu we bari gukora uko bashoboye ngo Israel ibafashe kuzatsinda amatora hanyuma nabo bazayifungurire amarembo muricyo gihugu batangire imikoranire, andi makuru akavuga ko Haftar afite ikigo gikorera i Dubai gikorwamo n’Abanya Israel.
Ubwo Saddam Haftar yari muri Israel mu minsi ishize ntawamenye neza uwo baganiriye wo muri Guverinoma iyobowe na Naphtali Bennett ariko bizwi neza ko yahuye n’abakozi bakuru mu rwego rw’ubutasi rwa Israel rwitwa Mossad bari kumwe n’abo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.
Ikindi ni uko hari ibigo bikorwamo n’abahanga mu kureshya abakiliya(PR Companies) bikorera mu Bufaransa no muri Leta ziyunze z’Abarabu bigira inama abo ku ruhande rwa General Haftar ngo bamenye uko bazitwara kugira ngo bagere ku butegetsi.
Uyu musirikare muri iki gihe niwe ufatwa nk’umuntu ukomeye kurusha abandi muri Libya.
N’ubwo abasirikare be baherutse gukubitwa inshuro, bagasubira inyuma, ariko muri rusange igice ayoboye kihagazeho cyane, Saddam Haftar niwe ufatwa nk’ukuboko gukomeye kwa Se.
Mu myaka itatu ishize, Khalifa Haftar yagiye kwivuriza i Paris, icyo gihe akaba ari nabwo yashyize umuhungu we mu mwanya ukomeye amuha ipeti rikomeye ndetse amwizeza ko azakomeza kumuzamura mu ntera.
Abo muri Mossad bahuye na Saddam Haftar ni abo mu ishami ryayo rishinzwe ibikorwa byo guhirika ubutegetsi mu mahanga, ibi bigakorwa ku bufatanye n’ibindi bigo by’ubutasi byo mu bihugu by’inshuti zayo, Amakuru avuga ko ririya shami ryitwa Tevel rikorana n’ibigo 200 ku isi.
Mu buryo burimo urwijiji, Israel yatangiye gukorana n’ibigo bitandukanye byo hirya no hino ku isi hagamijwe kureba niba hari ibihugu by’Abarabu byakwemera gukorana na Israel, Icyo gihe Inama ya Israel ishinzwe umutekano w’igihugu yari iyobowe na Meir Ben-Shabbat yashinze uriya murimo umuntu wahimbiwe izina bamwita R. Uwo muntu yakoraga mu kigo cy’ubutasi cya Israel gikorana na Mossad kitwa Shin Bet.
Icyo gihe ikibazo cyari gikomeye cyari uko abayobozi ba Shin Bet hari ibyo bagonganiragaho n’aba Mossad ntibabyumvikaneho, Minisitiri w’Intebe wa Israel Naphtali Bennett aho agiriye ku butegetsi, yahise agira Dr Eyal Hulata Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Umutekano muri Israel, uyu nawe dosiye ya Libya ayishinga Nimroz Gez.
Kuba Saddam Haftar yarasuye ubutegetsi bw’i Yeruzalemu bifite ishingiro kuko ari gushaka amaboko yazatuma aba ari we uyobora Guverinoma y’ubwiyunge izava mu matora azaba tariki 24, Ukuboza, 2021.
Khalifa Haftar wavutse taliki 7/Ugushyingo 1943, afite n’ubwenegihugu bwa America yari umwe mu basirikare bafashije Col Gadhafi gufata ubutegetsi mu mwaka wa 1969 ahiritse umwami wariho witwaga Idris aribwo Libya yabaye Repubulika iva ku bwami.
Muri 1973, Khalifa Haftar Yagize uruhare mu mutwe wa Libiya urwanya Isiraheli mu ntambara ya Yom Kippur.
1987, yaje gufatirwa ku rugamba aba imfungwa y’intambara mugihe cy’intambara yo kurwanya Tchad. Igihe yari afunzwe, we na bagenzi be bashinze itsinda bashaka guhirika Kadhafi. Yarekuwe ahagana muri 1990 mu masezerano Tchad yagiranye na guverinoma y’Amerika ahita ajyayo amarayo imyaka 20, aba muri Amerika i Langley, muri Virijiniya, aribwo yahaboneye ubwenegihugu bwa Amerika.
Muri 1993, ari muri Amerika, yahamijwe icyaha na Leta ya Gaddafu adahari kubera ibyaha byibasiye Abanyalibiya maze akatirwa urwo gupfa.
Muri 2011, Haftar yari afite umwanya ukomeye mu ngabo zahiritse Kadhafi.
Muri 2014, yari umuyobozi w’ingabo za Libiya igihe Kongere rusange y’igihugu (GNC) yangaga kuva ku butegetsi hakurikijwe manda yayo. Haftar yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya GNC n’abafatanyabikorwa bayo. Iyamamaza rye ryemereye amatora gusimbura GNC ariko nyuma haje kuba Intambara ya kabiri ya Libiya.
Gen Khalifa Haftar aje yiyongera ku muhungu wa Gaddafi nawe wamaze gutangaza ko nawe azimamaza kuzayobora Libya.
Mu Gushyingo 2021, Khalifa Haftar yatangaje ko ahagaritse kuyobora umutwe urwanya Leta ya Libya no guhagarika ibyagisirikare atangira kwitegura kwiyamamariza kuzayobora Libya mu matora ya perezida azaba mu Kuboza 2021.
Uwineza Adeline