Ubutekamutwe bwa Gen Hakizimana Antoine usigaye wiyita umugaba mukuru w’ingabo za CNRD/FLN zirwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, bukomeje gufata indi ntera.
Nyuma yo gukira ibikomere by’amasusu yarashwe n’ingabo z’Uburundi mu ishyamba rya Kibiri muri Nyakanga 2022, uyu mugabo yaje azanye inkubiri yo guhirika Ubuyobozi bwa Lt Gen Hamada wari usanzwe akuriye umutwe wa CNRD/FLN.
Lt Gen Hamada, Chantal Mutega n’abandi batamushigikiye, bavuga ko inyota y’ubutegetsi ariyo yatumye yihererana abitwa inararibonye za CNRD/FLN n’agatsiko k’abasirikare gaherereye Hewa bola muri kivu y’amajyepfo kuwa 22 Nzeri 2022, maze abasaba ko bahirika Ubuyobozi bwa Lt Gen Habimana Hamada kugirango ariwe umusimbura.
Icyo gihe ,yahise atangaza ko Ubuyobozi bwa CNRD/FLN bwariho bukuweho ,maze ashyiraho ubwe buyobowe na Eddy Igiraneza yungirijwe na Francine umubyeyi, ahita anatangaza ko we abaye umugaba mukuru w’ingabo za FLN asimbuye Lt Gen Hamada.
Isura nshya y’Ubutekamutwe bwa Gen Jeva kuva yakwigira Umugaba mukuru w’ingabo za CNRD/FLN
Kuva yatangaza ko ariwe Mugaba mukuru w’Ingabo za FLN, Gen Jeva wari umaze iminsi mu bucyene bukabije yahise atangira guhimba ibitero bya baringa avuga ko ari kugaba kuri RDF mu murenge wa Nyabimata akarere ka Nyaruguru.
Igitero cyambere cya baringa yise ko ari ubunani yahaye FPR-Inkotanyi,avuga ko yakigabye ku birindiro bya RDF biherere mu murenge wa Nyabimata akarere ka Nyaruguru , kuwa 30 Ukuboza 2022 .
Ejo kuwa 15 Mutarama 2023, yongeye gutangaza ikindi gitero cya baringa, nabwo avuga ko yakigabye ku ngabo za RDF ziherereye mu kagari ka…Umurenge wa Nyabimata akarere ka Nyaruguru akazambura imbuna imwe yo mu bwoko bwa Mitarayeze n’amasasu yayo, n’izindi AK 47 zigera ku icumi n’amasasu yazo ndetse ko ingabo ze zishe abasirikare icumi ba RDF imirambo akaba azayerekana mu minsi mike iri imbere.
Ibi kandi ari kubifatanya no kwiyambika impuzankano y’igisirikare cya RDF, akoresheje ikoranabuhanga rizwi nka “Photoshop” kugirango yereke abo ashaka gukuraho agafaranga yazambuye RDF muri ibyo bitero bya baringa.
Mbere gato yo gutangaza ibi bitero bya baringa , yari yasabye Abayoboke ba CNRD/FLN kwisubiraho bakongera gutanga imisanzu bageneraga uyu mutwe, kuko yamaze gusubiza ibintu mu buryo ndetse ko muri uyu mwaka wa 2023, igiye kwibasira RDF akayigabaho ibitero byinshi kandi bikomeye biruta ibyo CNRD/FLN yagabye mu bihe byose byatambutse.
Ubu, yafunguye urubuga ari gusabiraho inkunga y’amafaranga yise” Cisha inkunga kuri https://cnrd-fln.org/contribution” yinginga abayoboke ba CNRD/FLN bahagaritse gutanga imisanzu kongera kuyitanga, ari nako abizeza ko agiye gutangiza intambara ikomeye k’u Rwanda agahirika Ubutegetsi.
N’ubwo Gen Jeva atahwemye gutekera Abanyarwanda baba hanze imitwe nk’iyo, kuri iyinshuro yongeyemo akabaraga akaba ashaka amafaranga k’uburyo bwose bushoboka ,abinyujije mu guhimba ibitero bya baringa kugiranga asarure agatubutse mu bayoboke bakurikiye Umutwe wa CNRD/FLN buhumyi.
Ibi ari kubikora , mu gihe igice kitamushyigikiye kirangajwe imbere na Lt Gen Hamada ,Chantal Mutega, Hategetegekimana Felicien n’abandi, cyemeza ko yihaye Ubuyobozi mu buryo budakurikije amategeko igenga CNRD/FLN bityo ko ubuyobozi bwe butemewe.
Bamusabye ko yashinga Umutwe we akawuyobora uko ashatse niba yifuza ubuyobozi bwa CNRD-FLN, ngo kuko Chantal Mutega ariwe uheruka gutorerwa kuyobora CNRD/FLN 30 Ukuboza 2022 n’Abanyamuryango ba CNRD/FLN mu buryo bukurikije amategeko.
Kugeza ubu ariko Gen Jeva , akomeje gutsemba no gutera imigeri avuga ko ariwe Mugaba mukuru w’Ingabo za CNRD/FLN ngo kuko Lt Gen Hamada yakuweho ikizere.