Gen John Numbi wahoze ahagarariye polisi n’igisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasabye abaturage bo muri iki gihugu kwitwararika kuko umutekano wabo muri iki gihe cy’amamatora utizewe.
Ibi yabivuze k’umugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 18 Ukuboza 2023, akoresheje urukuta rwe rwa X, , aho yagize ati: “Ndahamagarira abaturage ba Kinshasa kwirinda kugenda genda kuri uyu wa Kabiri, tariki 19 Ukuboza 2023, kuko byabaviramo ikibazo.”
Yunzemo kandi ati: “Rwose mugabanye ingendo uyu munsi.”
Numbi wahoze ari umunyacyubahiro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, arasa nuwaciye amarenga ku matora yenda kuba muri Congo ariko ntiyerura ngo abivuge.
John Numbi, aheruka kuvuga kandi ubwo yarimo ashimira Corneille Nangaa, kuwa 15 Ukuboza 2023, ubwo Nangaa yari amaze gushira ku mugaragaro Ishyaka rya “Alliance Fleuve Congo,” mu magambo ahinye ni ” AFC.” N’Ishyaka abarizanye batangaje ko rigamije gushiraho iherezo ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Ubushize imbuga nkoranya mbaga zatanze amakuru atari ukuri ko uyu Gen Numbi yaba yageze k’ubutaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ariko ibi ntibyari ukuri kuko John Numbi aherereye hanze y’igihugu ca RDC.
Gen John Numbi ni Umusirikare wakera akaba yarazamutse mu ntera ahagana mu mwaka wa 2010, aho yahise anahabwa kuyobora Polisi yose ya Congo, bigeze mu mwaka wa 2018 ahabwa kuba umugaba mukuru w’ingabo za DRC. Nyuma yabwo yaje guhunga igihugu kubyaha yarimo ashinjwa n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.