Ubwo yasubizaga ikibazo yabajijwe n’Umunyeshuri wo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye,Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano Gen. James Kabarebe yavuze ko iyo Perezida Kagame atajya ku rugamba rwo kubohora igihugu nta kabuza rwari guhita ruhagarara cyane cyane ko ingabo zari zimaze kubura umugaba wazo Maj Gen Fred Gisa Rwigema warashwe tariki 2 Ukwakira 1990 nyuma y’umunsi urugamba rutangiye.
Mu kiganiro gifite insanganyamatsiko igita iti’ “Uruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza umuco w’ubutwari”. yahaye abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye mu cyumweru gishize, Gen Kabarebere yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Maj Gen Fred Rwigema n’abandi bayobozi bakuru ba RPA , abari ku rugamba bacitse intege cyane.
Asubiza uyu munyeshuri wamubajije uko byari kugenda iyo Paul Kagame ataza ku rugamba ,Gen Kabarebe yahamije ko iyo ataza iby’urugamba bitari gushoboka ko bitari gushoboka na gato kuko cyane ko ubuhanga Perezida Kagame yajyanye ku rugamba rutari rworoshye na gato muri icyo gihe kigoye cyane dore ko nta wundi muntu wundi wari uhari wo kuruyobora bityo ko na wundi wari gukora ibyo yakoze.
Yakomeje avuga ko iyo bitaba uko abari ku rugamba bari gusubira mu bihugu baturutsemo, abavuye Congo bagasubirayo, Tanzania ,u Burundi ndetse na Uganda bikaba uko bakemera bakajya gufungwa cyangwe se abiyemeje gukomeza urugamba bakeya bakarwana nk’abiyahura bagafatwa bakicwa.
Gen Kabarebe ahamya ko Perezida Kagame yageze ku rugamba ibintu bigahindura isura.
Tariki 20 Ukwakira 1990, Perezida Paul Kagame wari Majoro yavuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari ku ishuri maze akomeza kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, azana uburyo bushya bw’imirwanire n’izindi mpinduka nyinshi zatumye APR itsinda uru rugamba.
Tariki ya 1 Ukwakira 1990 nibwo Umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara. APR, ishami rya gisirikare rya FPR Inkotanyi, ku ikubitiro ryari riyobowe na Major General Fred Gisa Rwigema wari uyoboye uru rugamba.
Bageze i Kagitumba, Rwigema yasobanuye mu magambo make impamvu y’urugamba rwari rutangiye, avuga ko mu mateka y’u Rwanda ubuyobozi bubi ari bwo bwazanye amacakubiri n’ibindi bibazo byose byari byugarije u Rwanda.
Yababwiye ko akazi kabo kagomba ubwitange, ati: “Abafite ubwoba basubire inyuma, kuko intambara dutangiye ikomeye kandi ntimwibeshye ngo hari abandi bazayidufasha atari Abanyarwanda ubwabo.”
Mu gihe kingana n’iminsi 14 ya mbere y’urugamba, bamwe mu bayobozi bakuru ba APR barishwe bitera icyuho gikomeye mu buyobozi, ndetse n’umuhate utangira kugabanuka ku basirikare bari basigaye.
Mu bishwe harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkotanyi, General Major Fred Gisa Rwigema wishwe arasiwe Nyabwishongwezi nk’uko amakuru yatangajwe icyo gihe yabyemeje, yarashwe tariki ya 2 Ukwakira 1990. Abari bamuri hafi bavuga ko ijambo rya nyuma yavuze rigira riti “Aduyi amenipiga” (ugenekereje bivuga ngo “umwanzi arandashe).