Umugaba mukuru w’Ingabo z’uRwanda RDF Gen.Jean Bosco Kazura yitabiriye ibirori by’umunsi mukuru w’ubwigegenge mu mu jyi wa Kampala
Nkuko byagaragaye ku binyamakuru bikomeye mu gihugu cya Uganda ndetse na televiziyo ya NTV imwe muri televeziyo zikomeye muri icyo gihugu,herekanywe amashusho yagaragazaga ko Gen.Kazura umugaba mukuru w’ingabo z’uRwanda ari mu bashyitsi bakuru baje kwifatanya n’ingabo z’iki gihugu UPDF mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge .
igihugu cya Uganda itariki ya 9 Ukwakira 1962 nibwo hururukijwe ibendera ry’Abongereza rizwi ku izina rya “Union Jack” hazamurwa ibendera rya Uganda.
Uganda yakolonijwe n’u Bwongereza ibufatanije na bimwe mu bihugu byo muri aka karere nka Tanzaniya ndetse na Kenya.
Nyuma y’aho Uganda iboneye ubwigenge yagiye irangwamo impinduka za hato na hato z’abayobozi b’igihugu rimwe na rimwe bamwe bakamara iminsi mike ku butegetsi.
Kuva kuri iyo tariki kugeza ubu, Uganda imaze kuyoborwa na ba perezida 9.
Abaperezida 9 bayoboye Uganda
- Edward Mutesa (1962-1966)
Milton Obote (1966-1971) (ku nshuro ya mbere)
Idi Amin Dada (bwa mbere wamaze ku butegetsi icyumweru kuva ku wa 25 Mutarama 1971 kugera ku ya 2 Gashyantare 1971. Ubwa kabiri yongera kuyobora ageza tariki 11 Mata 1979)
Yusufu Lule (we yamaze ku butegetsi amezi 2 kuva kuwa 13 Mata 1979 kugeza kuwa 20 Kamena 1979)
Godfrey Binaisa (20 Kamena 1979 kugera ku wa 11 Gicurasi 1980)
Paulo Muwanga (Yamaze ku butegetsi iminsi 10 kuva ku ya 12 Gicurasi 1980 kugera ku wa 22 Gicurasi 1980)
Milton Obote (17 Ukuboza 1980 kugeza ku wa 27 Kamena 1985) (Ku nshuro ya kabiri)
Bazilio Olara Okello (uyu we yamaze ku butegetsi iminsi 2; kuva ku wa 27 Kamena 1985 kugeza kuri 29 Kamena 1985)
Tito Okello (29 Kamena 1985 kugeza 26 Mutarama 1986)
Yoweri Kaguta Museveni (Kuva 29 Mutarama 1986 kugeza ubu)
Yoweri Museveni uyobora Uganda kugeza ubu, yageze ku butegetsi nyuma y’intambara yamaze imyaka myinshi arwanya ubutegetsi bwariho.
Yabifashijwemo na bamwe mu basirikare b’Abanyarwanda barimo Nyakwigendera Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema wabaye umugaba w’ingabo wungirije muri Uganda ndetse na Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda.
Uyu munsi wizihijwe ibihugu byombi umubano utifashe neza aho Uganda yakomeje guhohotera abanyarwanda bahatuye bamwe bicwa,abandi bagafungirwa ahantu hatazwi bashinjwa kuza gukora ibikorwa by’ubutasi muri icyo gihugu,ibi bikaba byaratumye uRwanda rufata icyemezo cyo gufunga imipaka iruhuza na Uganda.
Mwizerwa Ally