Umuyobozi mukuru w’Ingabo za FARDC muri divisiyo ya 33 ikorera muri Kivu y’amajyepfo yahamagariye abasirikare kujya k’uruhande rwa Perezida Félix Tshisekedi.
Gen Kilubi yakomeje abwira abasirikare bagize Divisiyo ya 33 ko batagomba gutega amatwi abanyapolitiki bashaka guteza akavuyo mu Gihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahubwo bagomba gukurikirikiza no kugendera ku mabwiriza ya Perezida TShisekedi kuko ariwe mugaba w’ikirenga w’ingabo za FARD.
Ibi akaba yabitangarije mu kigo cya gisirikare cyitwa Saio giherereye mu mugi wa bukavu kuwa 14 Ukuboza 2020 mu karasisi kari kateguwe n’ingabo zo muri divisiyo ya 33 ikorera muri Kivu y’amajyepfo.
Yanongeye ho ko, abasirikare batagomba kwivanga muri politiki ko ahubwo bagomba kurangwa n’ikinyamabupfura kiranga abasirikare b’umwuga ba FARDC .
Yagize ati:” Igisirikare ntikigomba kwivanga muri politiki. Mureke abanyapolitiki bikemurire ibibazo byabo munibuka ko umugaba w’ikirenga w’ingabo za FARDC ari Perezida Félix Tshisekedi akaba ariwe mugomba kumvira , aho kugendera ku mabwire ya bamwe mu b’anyapolitiki bashaka kuzana akavuyo mu gihugu. Ngewe nk’umuyobozi mukuru w’ingabo muri Kivu y’amajyepfo mbihanangirije ku tivanga muri politiki. Mugomba kumenya ko dufite umugaba w’ikirenga umwe gusa ariwe Perezida wa Repuburika Felix Tshisekedi. Tugomba twese ku mwumvira no kumwizera ndetse tukanubaha inzego z’Igihugu yashizeho.”
Gen Kilubi yarangije abwira abasirikare ko Perezida Felix Tshisekedi ashishikajwe no kuzamura imibereho myiza y’abasirikare n’ababakomokaho.
Hashize igihe abanyapolitiki babarizwa mw’ihuriro CACH rishigikiye Perezida Tshisekedi bahanganye n’aba FCC ishigikiye Joseph Kabila ari nako baterana amagambo.
Nk’uko biheruka gutangazwa n’umuvugizi w’ingabo za FARDC ngo hari abanyapolitiki baherereye k”uruhande rwa Joseph Kabila bari gukoresha uko bashoboye kugirango bigarurire igisrikare ,mu rwego rwo kugerageza guhirika ubutegetsi buriho. Gusa Perezida Tshisekedi nawe ntiyicaye ubusa kuko amaze igihe ari gukora ubukangurambaga mu gisirikare aho bitangiye kugaragara ko benshi mu basirikare biyemeje gushigikira Perezida uriho ariwe Felix Tshisekedi.
Hategekimana Claude