Nyuma y’iyicwa rya Gen.Kamama w’umufeliro Gen.biravugwa ko Mburu ariwe utahiwe.Amakuru yizewe avuga ko ubu yafashwe n’ingabo za Leta FARDC agahita acibwa igitsina.
Gen.Mburu yatawe muri yombi ejo kuwa gatatu taliki ya 19 /07/2023 n’ingabo za FARDC zikorera ahitwa I Sange ni muri Gurupoma ya Walungu,Teritwariya ya Uvila ,mu ntara ya kivu y’amajyepfo.
Itabwa muri yombi rya Gen.Mburu ryakomotse kuba atarabashije kugirana imikorere myiza n’abarwanyi ba FLN basanzwe bavuga rikijyana kuri Gen.Yave Philemon ukuriye ingabo za FARDC muri Kivu y’amajyepfo,si Gen.Mburu wagambaniwe na FLN gusa kuko Gen.Jeva ashyurwaho urupfu rwa Gen.Kamama nawe wo mu bwoko bw’abafuliro uherutse kwicwa n’ingabo za FARDC aho yashinjwaga ubujura bw’inka.
Mu byaha Gen.Mburu ashinjwa harimo ibyaha byo gufasha umutwe w’abanyamulenge uzwi nka TWIRWANEHO,ukuriwe na Col.Makanika,ubugambanyi ,kwinjiza abarwanyi mu gihugu abakuye mu gihugu cy’uburundi ndetse no kuba hari ibitero byinshi baygiye bigabwa ku ngabo za leta bikaba byarishe abarwanyi benshi b’ingabo za leta FARDC.
Ifatwa rya gen.Mburu rije rikurikiye urupfu rwa Gen.Kamama uherutse kwicwa n’ingabo za leta ahitwa mu Bwegera,ubu bwicanyi bukaba bwegekwa ku ngabo za FARDC zifashijwe n’umutwe w’abarwanyi ba CNRD/FLN,umwe mu bakuru b’imiryango wo mu bwoko bw’Abafuliro uri ahitwa Sange yabwiye Rwandatribune ko bitunvikana mu mezi agera muri ane ubwicanyi n’ubushimusi n’ifungwa rya hato na hato rikomeje kwibasira abayobozi b’abafuliro.
Uyu mutangabuhaya agaruka kw’ifungwa rya Gen.Kijangala nawe umaze iminsi ari mumaboko ya FARDC hakaba hasize amezi atandatu atarabona ubutabera kandi amakuru babonye nuko nawe yagiye akorerwa iyicarubozo,aha uyu mutangabuhamya wo mu bwoko bw’abafuliro akaba asaba bagenzi babo guhaguruka bakamagana ingabo za Leta zikomeje kwibasira ubwoko bwabo aho zikomeje gutoteza abayobozi ba Wazalendo bo mu bwoko bw’Abafuliro.
Mwizerwa Ally