Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), General Muhoozi Kainerugaba, yahuye na General Christian Tshiwewe Songesha usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baganira ku bufatanye mu bya Gisirikari
Aba bombi bahuye ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, bahurira i Mbuya muri Uganda hasanzwe icyicaro gikuru cy’Ubutasi bwa Uganda. Ibiganiro by’aba Ba-General byibanze ku gukomeza ubufatanye mu bya Gisirikare n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.
General Muhoozi yabwiye Christian Tshiwewe Songesha ko ” Kwitabira inama kwawe kuvuze ubushake mu gukomeza umubano wacu.”
Muhoozi kandi yavuze ko bamaze gukora byinshi muri ‘Operation Shujaa’ igamije guhiga no kurandura ibyihebe bya ADF bikorera mu mashyamba ya Congo ariko bijya bitera muri Uganda bikica abaturage.
Ati” Ibyagezweho muri ‘Operation Shujaa’ bigaragaza imbaraga zo guhuza kwacu mu gushakira akarere Amahoro n’umutekano.”
Muhoozi kandi yavuze ko guhura kwe na Tshiwewe nyuma y’uko Se, Museveni ahuye na Perezida Felix Tshisekedi, bisobanuye iby’ingenzi mu gushakira akarere amahoro.
Gen Tshiwewe wa FARDC nawe yavuze ko ubushake n’ubufatanye mu bya Gisirikare hagati y’ibihugu byombi byagaragariye muri Operation Shujaa’.
Muri ibi bihe bisa nkaho Uganda na DRC bari mu biganiro bigamije kunoza no gutokora umubano, nyuma y’uko DRC yashinjaga Uganda guha M23 ubufasha no guharura inzira cyane ku mupaka wa Bunagana.
Ku wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, mu Biro bye biri Entebbe Perezida Museveni yakiriye Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu biganiro byari bigamije kunoza umubano.
Rwandatribune.com