Umugaba w’ingabo z’ingabo zirwanira kubutaka mu gihugu cya Uganda akaba n’imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko ntambabazi agifitiye abanzi b’igihugu cye.
Ibyo yabitangaje ubwo bamwe mubo yita abanzi b’igihugu cye batangiye kwitambika mu cyo yise umubano we na Se umubyara.
Yagize ati “ Abashaka kwivanga mu mubano wanjye data umbyara nzababaha isomo batazapfa bibabagiwe.”
Umwaka ushize hari mu kwezi kwa nzeri ubwo yari umujyanama wa Se mu by’intambara yongeye kubikomozaho ubwo yahakanaga ibihuha byari bikomeje kumuvugwaho ngo we na Se ntibajya bumvikakana. Icyo gihe yavuze ati” Nkomeje kumva ibihuha by’abanzi b’igihugu babeshya ku manywa yihangu abaturage ngo hagati yanjye na papa umbyara ngo ntabwumvikane buharangwa, ndashaka kubumvisha ko hagati yanjye na papa ntatandukaniro ryigeze ribaho ntanirizabaho.”
Ku rundi ruhande Perezida Yoweli Kaguta Museveni we avugako ugiriye nabi umwe mu muryango we akora uko ashoboye ku muhorera.Yagize ati”Twe mu muco wacu, iyo ugiriye nabi umubyeyi ni ngombwa ko uwo mu muryango we amuhorera, ubwo rero nanjye uwangirira nabi wese umwana wanjye ya mporera.”
Yakomeje agira ati:” Izina Muhoozi risobanura uhorera abagiriwe nabi kuko twe Abanyankore iyo ututse umuntu ntakindi kigomba gukurikira atari intambara.”
Agaruka ku bavuga ko arimo gutegurira umuhungu we kuyobora Uganda, Perezida Museveni asanga ari uburenganzira bwa buri mubyeyi wese gutegura ahazaza h’umwana we,kandi ko itegeko nshinga ritanga uburenganzira bungana kuri buri wese ushaka kuyobora igihugu mu gihe yujuje ibisabwa.