Gen.Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko Uganda igiye kohereza ingabo zo kurwanirira u Burusiya mu gihe bwaba bwibasiwe muntambara aho ihanganye na Ukraine
Ib yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku wa 30 werurwe 2023, aho ya yagize ati” Munyite umufana wa Putin niba mubishaka ariko twe nk’abanya Uganda tuzohereza ingabo zo kurwanira u Burusiya mu gihe buzaba bwibasiwe n’ibihugu by’ibihangange.
Muhoozi yakomeje avuga ko Uburengerazuba bw’isi buri guta umwanya wabo w’ubusa mu icengezamatwara ryo gushyigikira Ukraine.
Uganda yarifashe ubwo ibihugu biri mu muryango w’Abibumbye byatoraga bisaba u Burusiya gukura ingabo zabwo muri Ukraine.
Muri Nyakanga umwaka ushize Perezida Museveni ubwe yavuze ko Uganda idashobora gutera umugongo u Burusiya bitandukanye n’uburengerazuba bw’isi bwakomeje gusaba ibihugu guha akato u Burusiya kubera intambara bwatangije kuri Ukraine.
Ni ijambo Museveni yavuze ubwo yakiraga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, wari mu ruzinduko mu bihugu bitandukanye birimo Misiri, Congo, Uganda na Ethiopia.
Ubutumwa Muhoozi amaze igihe anyuza kuri Twitter bukunze kutavugwaho rumwe. Mu ntangiriro z’uku kwezi yavuze ko ateganya kuziyamamariza kuyobora Uganda mu matora ateganyijwe mu 2026 ndetse vuba aha yatangaje ko umwaka wa 2023 uzasiga asezeye mu gisirikare
Uyu mu Jeneral usanzweari n’umujyanama wa Perezida akunze gucisha ubutumwa bwe kuri twitter ndetse rimwe na rimwe ugasanga bitavuzweho rumwe bitewe n’imvugo yabivuzemo
MUKARUTESI jessica