Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC) twategetse Gen. Jean Bosco Nttaganda kwishyura miliyoni 30 z’amadorari abaturage bagera ku 2123 bagizweho ingaruka n’ibyaha yakoreye mu burasirazuba bwa Congo.
Uyu mwanzuro watangajwe na ICC kuri Gen. Ntaganda wasomwe n’umuyobozi w’inteko iburanisha Chan Ho Chung. ICC yavuze ko mu bugenzuzi yakoze yasanze nta mitungo ihagije Ntaganda afite ku buryo yavamo izi ndishyi, ari naho ivuga ko izifashisha ikigega cyayo gishinzwe kugoboka abagizweho ingaruka n’ibyaha mpuzamahanga mu kwishyura abaturage bagizweho ingaruka n’ibikorwa birimo n’ibyagisirikare byakozwe na Gen. Ntaganda Jean Bosco.
Reuters yanditse ko Ubusanzwe ikigega Trust Fund cya ICC bivugwa ko aricyo kizavamo indishyi zizishyurwa aba baturage, gikura ingengo y’imari yacyo mu bagiraneza batangamo amafarranga.Umwaka ushize warangiye iki kigega kirimo agera kuri Miliyoni 18 z’amadorari. Biramutse bikimeze uku byaba bisobanuye ko iki kigega nacyo nta bushobozi gifite bwo kwishyura izi ndishyi z’ibyangijwe na Gen. Ntaganda binashira aba baturage beregera indishyi mu rujijo kuko bashobora kutazigera bazihabwa.